Ngororero: abasenyewe n'ibiza bakabona inkunga barasabwa kudahora bateze amaboko
Yanditswe na NSENGIMANA Innocent, umunyeshuri wo muri UR wimenyereza umwuga.
Mu Mudugudu wa Ruvumu, akagari ka Cyome ho mu murenge wa Gatumba, abasenyewe n’ ibiza batujwe mu mudugudu, barasaba ubuyobozi bw’Akarere ko bwabafasha kuzuza amazu bubakiwe, kuko bahura n’imbogamizi z’uko hari byinshi akibura. 
Abasenyewe n’ibiza mu mudugudu wa Ruvumu babonye inkunga y'Akarere
MUREBENEZA Christine umwe mu batujwe muri ayo mazu yagize ati:” ubwihererero n’ igikoni ntabwo bisakaye. Iyo imvura iguye turaburara kuko batubujije gucana mu nzu ngo amabati atazatoboka. Baduhaye amabati na sima zo gukora amasuku, baba batubyaye kuko iyo imvura iguye turahangayika.
Ikindi kibazo dufite ni uko mu byumba by’inzu nta nzugi zirimo, twifuza ko bazaduha n’inzugi ndetse n’izo gukinga ubwiherero n’igikoni”.
HAKIZIMANA Jean Damour uwahawe aho kuba n’umuryango we muri uyu mudugudu, avuga ko uretse kuba nta sakaro ry’ubwiherero n’igikoni, ko n’inzu nayo iva kubera ko yasakawe n’ abatabimenyereye bityo akaba asaba Akarere ko kamufasha akaba mu nzu atavirwa.
Ababonye inkunga barasabwa kudahora bateze amaboko
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gatumba bwana NZABANITA Jean Marie Vianney, avuga ko umurenge wa Gatumba ufite imiryango myinshi yahuye n’ ibiza. Yongeraho ko ku bufatanye n’Akarere babashije guha imiryango yose isakaro, imisumari ndetse na sima 3.
Akomeza avuga ko mu byo Akarere kabemereye hatarimo ibikoni n’ubwiherero, gusa ku bufatanye n’aba nyirubwite ndetse n’imiganda biyemeje kuzabyubaka bakabyuzuza.
Ku bafite amazu ava bitewe n’uko yasakawe nabi, yavuze ko batari babizi, bakaba bagiye kugikemura kubera ko amazu yubatswe n’umuganda, ntabwo ari abafundi b’inzobere.
Umuyobozi w’agateganyo w’uyu murenge ashishikariza abatuye muri iyo midugudu ko uwaba afite amategura yasigaye aho yabaga, yayazana bakayasakaza ibikoni kuko ngo atari byiza gusakarisha amabati kubera ko ahita atoboka, bitewe n’ umwotsi. Anabashushikariza kudahora bateze amaboko kandi hari ibyo bashobora kwikorera nko gusakara ubwiherero n'ibikoni.
Imiryango yasenyewe n’ibiza mu Murenge wa Gatumba ni 146, harimo 133 yahawe isakaro, amabati, imisumari n’ibibanza ku batari babifite, ndetse n’indi 13 yasenyewe nyuma imaze kubona isakaro.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…