Ngororero: Abarezi bo mu bigo mbonezamikurire bibukijwe inshingano zabo
Kuri stade y'akarere ka NGORERO, intumwa ya NCPD Madamu BISABO Aimee Promesse afatanije na n'umukozi ushinzwe ubuzima n'isuku mu murenge Bwana NDASHIMYE Pascal baganirije abarezi bo mu ingo mbonezamikurire y'abana bato, bungurana ibitekerezo ku ingingo zikurikira :
❇️ Service ziboneka mu ingo mboneza imikurire y'abana bato harimo:
1. Uburezi
2. Ubuzima
3. Isuku n'isukura
4. Gukangura ubwonko bw'abana
5. Kurwanya imirire mibi: hiibukiranywa ko buri rugo mboneza mikurire rugomba kuvugurura akarima k'igikoni.
❇️Baganiriye kandi ku gikorwa cy'igikoni cy'umudugudu ko ari ngombwa gukangurira ababyeyi bafite abana bagaragaweho ibiro bike ugereranije n'imyaka yabo kwitabira icyo gikorwa.
Nyuma yaho kandi ku ibiro by'umurenge wa Ngororero, NCP-FP Mme BISABO Aimee Promesse afatanije ba ECD Sector Supervisor Bwana IGIRANEZA Costantin , batanze ibikoresho bitandukanye ku ingo mbonezamikurire y'abana bato ishamikiye kuri VUP/Epw
Ibikoresho byatanzwe ni:
1.Amabase
2. Amasafuriya
3. Ibikombe
4. Ibiyiko
5. Imikeka
6. Amakaye n'amakaramu
7. Amakaramu y'amabara
8. Ibikinisho
9. Ifu y'igikoma
10. Amasabune,…
Abarezi bibukijwe ko ibyo ibikoresho ari ibyo gufasha abana mu imyigire yabo, bubutswa ko bitagurishwa, kandi ko bigomba guhora bifite isuku.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…