Ngororero: abakozi b'ubuzima bongerewe ubumenyi mu gukumira Coronavirus

kuwa 06/01/2021 kuva 9h45 -16h10 kuri Guest  House, habereye amahugurwa y'umunsi umwe yari agenewe abakora kwa muganga.Yari agamije kubongerera ubumenyi mu gukumira icyorezo cya Koronavirusi no kwita ku barwayi banduye COVID-19. Ni k'ubufatanye hagati y'Akarere na RBC. Itsinda  rya RBC ryari riyobowe na Dr Nkeshimana Menelas

 Inama  yafunguwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine. Atangiza inama yashimiye abateguye amahugurwa avuga ko yaziye igihe ashimira  Minisiteri y'Ubuzima   yegereje inzego z'ubuzima  uburyo n'ubushobozi(Descentralisation) asaba abitabiriye inama   kurushaho kurangwa n'indangagaciro yo gukunda umurimo, gukorera hamwe baganisha ku intego.
Inama yitabiriwe kandi n’abayobozi bakuru b'ibitaro (DGs) aba laborantins ku bitaro, abashinzwe ibyorezo ku bitaro, ba Titulaires b'ibigo  nderabuzima, aba laborantins mu bigo nderabuzima, ba data managers b'ibigo nderabuzima n'abashinzwe abajyanama b'ubuzima.

 Abitabiriye Inama bamaze kugaragarizwa imiterere ya koronavirusi , uko ifata n'uburyo bwo kuyirinda, hakurikiyeho umwanya  w'imyitozo ngiro mu gupima koronavirusi. Biyemeje kurushaho gukorera hamwe mu rwego rwo kurushaho gukumira ubwandu bushya , banarushaho kwita kubarwayi barwariye iwabo.
Biyemeje kurushaho kunoza ihererekanya makuru bigakorwa ku rwego rwa Command Posts ku inzego zitandukanye; gukurikirana abarwayi muri communaute himakazwa umuco w'isuku aho batuye.
Mu kurushaho kwirinda Koronavirusi, abitabiriye inama basabwe gukomeza gufatanya mu gukumira ikwirakwizwa ry’iki cyorezo hagenzurwa Ko amabwiriza yashyizweho yubahirizwa.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->