Ngororero: Abakozi bibukijwe amahame mbonezamurimo

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama y'abakozi b'Akarere mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku bijyanye n'Umunsi mpuzamahanga w'umurimo utarizihijwe tariki ya 1/05 kubera inshingano nyinshi zagobotse.

Muri iyi nama Meya Nkusi yagarutse ku bigomba kuranga umukozi birimo imitekerereze, imikorere n'imyitwarire ijyanye n'urwego akoramo.
Aha yashimiye intambwe imaze guterwa nk'uko  bigaragara ku ntonde zikorwa n'inzego zitandukanye zikuriye Akarere.
Yasabye abakozi gukomeza imyitwarire mbonezamurimo na mbonezamusaruro bityo "tugakomeza guhagarara neza mu nshingano twahawe n'Ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu."
Muri iyi nama umuyobozi w'ishami ry'imicungire y'abakozi n'ubutegetsi yatanze ikiganiro cyibutsa abakozi amahame mbonezamurimo agomba kuranga umukozi wa Leta kugira ngo arangize neza inshingano ze:
- Ubudashyikirwa n'ubunyamwuga
- Ubunyangamugayo no kwizerwa
- Kubazwa inshingano
- Kwita ku bagenerwa serivisi
- Kutabogama
- Gukorera mu mucyo n'ubufatanye
- Gukorera ku ntego no kugera ku musaruro.
Havuzwe kandi ku burenganzira bw'umukozi.

Umuyobozi w'Akanama ka Discipline yatanze ikiganiro cyibutsa abakozi  amakosa bagomba kwirinda n'ibihano biteganyirizwa uwateshutse ku nshingano ze.
Muri ibi birori hatowe  umukozi w'indashyikirwa. Ni Umuhoza Aimé Monique umukozi wo mubunyamabanga rusange bw'Akarere.
Mu kuzirikana abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye abakozi biyemeje  kuremera umwe muri bo inka ihaka.
 


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->