Ngororero: abakozi basinyanye imihigo n'umuyobozi w'Akarere
Uyu muhango wabereye mu nama yiswe iy'imihigo. Abayitumiwemo babanje kurebera hamwe uburyo imihigo y'umwaka ushize wa 2019/2020 yeshejwe nyuma bungurana ibitekerezo ku habaye imbaraga nke bafata ingamba zo kuzamura ibipimo mu mwaka wa 2020/2021.
Herekanywe kandi iby'ingenzi bizibandwaho mu igenamigambi ry'imihigo y'umwaka utaha wa 2021/2022.
Mu kungurana ibitekerezo abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge basabye ubufatanye bwimbitse hagati y'abayobozi b'amashami n'ab'imirenge mu kunoza imihigo no kuyesa.
Abayobozi b'imirenge n'abamashami basinyanye imihigo ya 2020/2021 n'umuyobozi w'Akarere.
Abayitabiriye
- Bureau y'inama Njyanama y'Akarere,
- Komite Nyobozi y'Akarere,
- Inzego z'umutekano,
- Abafatanyabikorwa,
- Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge
- Abayobozi b'amashami.
Umwaka ushize akarere ka Ngororero kari kahize imihigo 95; uyu mwaka kahize mihigo 88.



Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…