Ngororero: abakozi b'Akarere batanze umuganda wo kubakira abatishoboye
Umuganda wahuje abakozi b'akarere n'amasibo y'Umudugudu wa Gatare mu kagari ka Nyange mu murenge wa Ngororero.
Wabaye mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage(HSI) bubakira abaturage batishoboye amazu 28.
Hatunzwe amabuye n'amatafari byo kubaka ayo amazu.
Nyuma y'umuganda Umuyoboozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame Mukunduhirwe Benjamine wari uhagarariye umuyobozi w'Akarere yatanze ubutumwa bwerekeye:
-icyumweru cyahariwe ubuzima bw'umubyeyi n'umwana
-gukumira COVID-19
-kwishyura ubwisungane mu kwivuza.
Yatangaje ko abakozi b'Akarere bakusanyije inkunga ya 1,800,000 frs azafasha mu guhemba abafundi bari kubaka ariya mazu.
Nyuma y'umuganda kandi habaye inama y'abacuruzi bo mu murenge wa Ngororero
Ingingo zaganiriweho :
-Umutekano ,
-gukumira covid-19,
-ubwisungane mu kwivuza,
-suku
-kwesa umuhigo wo kubakira abatishoboye.
UMUGANDA W'ABAKOZI MU MAFOTO






Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…