Ngororero: Abajyanama b’ubuzima ku bufatanye n’ikigonderabuzima cya Kageyo mu guhangana n’ibibazo by’ imirire mibi n’igwingira mu bana.

Mu murenge wa Kageyo ho mu karere ka Ngororero, abajyanama b’ubuzima babifashijwemo n’ ikigonderabuzima cya kageyo, bahanganye n’ ibibazo by’imirire mibi n’igwingira mu bana bikigaragara muri uyu murenge.

 Ikigonderabuzima cya Kageyo.

Uhagarariye abajyanama b’ubuzima mu murenge wa Kageyo UWITONZE Theogene, abajijwe impamvu hakiboneka igwingira ry’abana muri uyu murenge yavuze ati:” ikibazo ni imyumvire mibi y’abaturage kuko ni kenshi dukangurira ababyeyi gutegura indyo yuzuye. Mu byo dukunze gukoresha rero kugirango tubone indyo yuzuye, ibyinshi tuba tubyifitiye kuko turabyihingira; nk’imboga ntabwo wavuga ngo umuturage yazibuze. Ku bikomoka ku matungo na byo abaturage benshi baroroye amagufi; nk’inkoko, inkwavu, ihene n’andi asanzwe. Ibyo byose rero ni ibidufasha kubona intungamubiri kuko umuturage tumwigisha kurya ibyo kurya bigizwe n’ amoko atatu ariyo: ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ ibirinda indwara.

Abaturage beza imbuto, ariko ugasanga zose bazijyana mu isoko zose. Abo rero tubakangurira kuzikoresha kuko nazo zigira uruhare mu kurwanya imirire mibi. Nko mu gihe cy’ umwero w’ ibishyimbo usanga abaturage batarya imboga. Akenshi birira ibiryo bya Kinyarwanda, nk’ibishyimbo, imyumbati n’amateke. Abo bose rero tubashishikariza gutegura indyo yuzuye kugira ngo duhangane n’ ibibazo by’ imirire mibi n’igwingira mu bana.

Leta nayo iradufasha mu guhangana n’ ibi bibazo, harimo nko gutanga ifu y’igikoma ku bana biga mu marerero atandukanye yo muri uyu murenge. Icyo umubyeyi asabwa ni ukujyana umwana ku irerero ubundi bakamukurikirana­­”.

 Abana bahabwa igikoma ku irerero.

Ushinzwe imikurire y’abana ku kigonderabuzima cya Kageyo, MUMARASHAVU Marie Roise, avuga ko igitera imirire mibi akenshi ari ubujiji, amakimbirane mu miryango ndetse n’ubukene. Akomeza avuga ko mu rwego rwo kwigisha abaturage gutegura indyo yuzuye, bashyizeho igikoni cy’ikigonderabuzima gifasha abafite abana bari mu mirire mibi kwerekwe uko bategura amafunguro abafasha guhangana nayo.

Ku rwego rw’ umudugudu bashyizeho igikoni gikora rimwe mu kwezi nacyo cyunganira icyo ku kigonderabuzima. Mu bufasha batanga harimo: ifu ya shisha kibondo, amata na rutufu bihabwa ababyeyi bafite abana bato bari mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.

Akomeza asaba inzego za leta ko zavugurura ibyiciro by’ubudehe kubera ko hari abashyizwe mu byiciro badakwiye, aho usanga hari abafite abana bari mu mirire mibi bashyizwe mu kiciro cya gatatu, bikabazitira kuba bagira amahirwe yo gufata ku bigenerwa abari mu mirire mibi kandi ari abakene.

Iyo umubyeyi agisama inda, atangira kugirwa inama yo yafata indyo yuzuye kugirango abashe gutunga uwo atwite kugira ngo atazagwingira. Niyo mpamvu rero ari byiza kujya ku kigonderabuzima kenshi mu gihe utwite kugira ngo ubashe kubona inyigisho zijyanye n’uko wakwitwara kugira ngo uzabyare umwana wuzuye.

Mu bipimo byafashwe mu kigonderabuzima cya Kageyo mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, ku bana 245, abari bari mu ibara ry’ icyatsi ni 217, abana 23 bari mu muhondo, naho 5 bari mu mutuku.  Kuri ubu abana bari mu mirire mibi ihutiyeho ni 3.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->