Ngororero: abajyanama b'ubuzima bagize uruhare mu igabanuka rya Malaria

Abajyanama b'ubuzima ni bamwe mu baturage bafitiye sosiyete nyarwanda akamaro mu bijyanye no kubungabunga ubuzima bw'abaturage. Mu karere ka Ngororero harabarurwa abagera kuri 1496 barimo abagabo 544 n'abagore 952 bibumbiye muri company yitwa UBUZIMA BWIZA. Iyi company ifite amakoperative 17 y'abajyanama b'ubuzima ni ukuvuga ko nibura buri murenge ufite kopertive nibura1.

Ibikorwa byabo birivugira nk'uko twabiganiriyeho n'umwe muri bo Madamu Monique Mu bikorwa by'ingenzi bakora harimo kuvura malaria yoroheje mu midugudu batanga ibinini hubahirizwa imyaka umurwayi afite. Bashobora gufata ibipimo bakorersheje TDR bagatandukanya malaria yoroheje n'iy'igikatu, iyoroheje bakayivura, iy'igikatu bakihutira kohereza umurwayi ku kigo ndrabuzima akitabwaho atagombye kurembera mu rugo. Hari kandi kuvura impiswi, umusonga ku bana, gukurikirana imikurire yabo, gufasha ababyeyi kujya kwipimisha inshuro zagenwe kandi ku gihe bakora icyo bita <kurambagiza inda>, gukurikirana ababyeyi batwite bakabafasha kurya indyo yuzuye ngo bazabyare abana badafite ibibazo. Bakurikirana kandi  isuku n'isukura, imirima y'igikoni; batanga ubujyanama ku kwishyura ubwisungane mu kwivuza  na Ejo Heza, bafasha mu gukora imishinga yo kwiteza imbere irimo ubuworozi bw'amatungo magufi nk'ikoko zitanga amagi yo kurinda   abana imirire mibi n'igwingira; banatanga ubutabazi bw'ibanze ku bagize impanuka.

Madamu Uwineza yemeza ko byatanze umusaruro ngo kuko  nta muntu ukirembera mu mudugudu, nta mwana ucyicwa n'umusonga cyangawa impiswi, imfu z'abana n'ababyeyi zaragabanutse, imirire mibi iragenda igabanuka uretse ko abana bafite ubumuga bayivamo batinze kubera imiterere y'ubumuga bafite. Malaria yaragabunutse kubera ko abaturage bumvise akamaro ko kurara mu nzitiramibu, gutema ibihuru no kuvanaho ibidendezi aho batuye.

Ibi kugirango babigereho bahabwa ubukangurambaga n'abafatanyabikorwa barimo ibitaro n'ibigo ndrabuzima, Ingobyi actitvity, RBC, PRP, Tubeho neza na Caritas Rwanda Diyosezi ya Nyundo. Bahawe  amahugurwa atandukanye, ibikoresho n'imyambaro y'akazi.

Barasaba ubuyobozi kubongerera  amahugurwa mubyo bakora kugirango birusheho kunoga, insimburamubyizi kubera ko mu kazi kabo bagenda basura ingo, ibikoresho (ibitabo  byuzuzwamo amakuru y'uwasuwe, ibikoresho bijyana n'iminzani yo gupima ibiro by'abana,....) bikabageraho ku gihe. Mu ngorane bahura nazo ngo harimo kutabona ibikoresho (imiti) ku buryo bwihuse kuko nta stock bagira.

Abajayanama b'ubuzima bafite kandi ibikorwa by'iterambere: inzu ikodeshwa muri centre ya ngoro, inzu ikorerwa n'umurenge Sacco ya Kageyo, ibiraro by'inkoko n'ingurube,  ubutaka bukodeshwa mu murenge wa Kageyo. Barateganya kubaka inzu igeretse ifite agaciro ka 340,000,000 frws  muri centre ya Ngorororero. Iyi mitungo ituma bakemura ibibazo bijyanye n'ibimereho ya buri munsi mu miryango yabo. 

Akarere ka Ngororero ni kamwe mu twigeze kwibasirwa na malariya, ariko kubera ubukangurambaga, abaturage bahinduye imyumvire binagira uruhare mu kugabanya iyi ndwara.

Ibyo byatumye Akarere ka Ngororero katakibarirwa mu Turere 10 twa mbere dufite abarwayi benshi ba malariya.

Nk’uko byatangajwe n’intumwa ya Caritas, mu Rwanda mu myaka 5 ishize malariya yagabanyutseho 90 % mu gihe intego u Rwanda rwari rwihaye yari kuyigabanya ku kigero cya 50%.

Abarwaye malaria bageze kuri miliyoni zigera kuri 5 igihe muri Gicurasi 2024 harwaye abagera ku 600, 000. Intego yari ukugabanya ubwo burwayi kugera ku kigero cya 50%.

Abicwaga na malariya nabo bagabanyutseho 90 % nanone intego y’Igihugu kwari ukugabanya kugera kuri 50% imfu ziterwa nayo.


Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →
-->