Ngororero: abagore n'urubyiruko bazagira uruhare rufatika mu kubungabunga umugezi wa Sebeya.

Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama ijyanye n'ubukangurambaga mu kubungabunga ibikorwa buri gukorwa mu mushinga wo kurengera umugezi wa Sebeya n'isoko yawo.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe imyanzuro ikurikira:

1. kuzamura imyumvire y'abaturage
2.Kumenyekasha ibikorwa by'umushinga mu buryo butandukanye
3.Gukora ubukangurambaga bushingiye ku nzego ziriho
4.Abagore n'urubyiruko kugira uruhare rufatika mu bikorwa by'umushinga
5.Kazareba icyo abasigajwe inyuma n'amateka bazakorerwa mu guhindura imyumvire
6.Kubaho amarushanwa y'ubukangurambaga mu kubungabunga Ibidukikije
7.Gufasha abaturage kubyaza umusaruro amaterasi yakozwe
8.gukangurira abaturage kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya banazuganira kuzabona imbuto bazatera amaterasi amaze gukoresha
9.Gukangurira abaturage kuzakora Koperative bahuriyeho
10. Gutangira gushishikariza abaturage bazahabwa inka kubaka ibiraro


Ku ruhande rw'Akarere inama yitabiriwe n'abakozi bo mu Biro by'ubuhinzi n'Umutungo Kamere. Ku rwego rw'umurenge wa Muhanda uyu mushinga ukoreramo  hari Agoronome w'Umurenge.
Ibiganiro byatanzwe na Hitimana Celestin  bikaba byarateguwe ku bufatanye bwa Rwanda Rural and Rehabilitation Initiative (RWARRI) n'urugaga Imbaraga.

Inama yitabiriwe na Murego John, Soil water and conservation Specialist uhagarariye umushinga muri Ngororero na Rutsiro. Mu izina ry'Akarere bakiriwe na Bwana Dusabimana Léonidas, Agronome w"Akarere.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->