Ngororero: Abagore btewe ipfunwe n'igwingira ry'abana

Uyu munsi Inama isanzwe y'Inama y'Igihugu y'Abagore ku rwego rw'Akarere ka Ngororero yateranye  ku nsanganyamatsiko igira iti:" Tinyuka mugore urashoboye: twubake umuryango ushoboye kandi utekanye."
Inama yibanze ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage  n'uburyo byabonerwa ibisubizo.
Muri byo harimo imirire mibi n'igwingira, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, inda ziterwa abangavu imburagihe, amakimbirane mu miryango, isuku idahagije, imyumvire itajyanye n'igihe,....
Inama yasuzumye ibyagezweho muri 2021/2022 n'ibizakorwa 2022/2023.


Basanze ba Mutimawurugo bafite uruhare rukomeye mu gukemura ibi bibazo.
Vice Mayor Mukunduhirwe Benjamine yavuze ko  iyo Mutima w'urugo  afite imibereho myiza, urugo ruba rutekanye. Ati dutewe ipfunwe no kuba ingo za bamwe muri twe zikirangwamo ibibazo bibangamiye ubusugire bw'ingo nk' imirire mibi n'igwingira. Ati dusigeho gutenguha Nyakubahwa perezida wa Repubulika waduhesheje agaciro ubu tukaba tuvuga rikumvikana.

Umushyitsi mukuru muri ibi birori yari Hon. Depite Manirarora Annoncée wakebuye abitabiriye inama avuga ko bidakwiye ko mu gihe tugezemo haba hakiboneka ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'umuryango kandi abagore bakagombye kubibonera ibisubizo. Aha yagize ai: " Ni igisebo kuri twe kuba Umukuru w'Igihugu cyacu atugenera ibyangombwa byose kugirango imiryango yacu isugire ariko ugasanga hakiri ingo zikigaragaramo imirire mibi,igwingira, amakimbirane, isuku nkeya,...Muze twiyambure iki gisuzuguriro"
Inama yaranzwe n'ubuhamya bw'abagore biteje imbere, biganiro butandukanye birimo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwirinda amakimbirane mu miryango, kwita ku burere bw'abana, umutekano n'ibindi.
Yitabiriwe kandi na bamwe mu bajyanama mu nama Njyanama y'Akarere, abikorera (PSF), n'abayobozi b'inzego z'umutekano. Mu karere ka Ngororero abagore bagera kuri 53% by'abatuye aka Karere.

Abagore basinyanye n'ubuyobozi bw'Akarere n'imirenge imihigo ikubiyemo uruhare rwabo mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'umuryango.


Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →
-->