Ngororero: Abagore biteguye kwizihiza umunsi mukuru wahariwe umugore barata ibyo bagezeho

Ku rwego rw'Igihugu umunsi mukuru mpuzamahanga w'umugore uzizihirizwa mu Karere ka Ngororero mu murenge wa Hindiro mu Kagari ka Gatega. Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo uyu munsi ugere,  abagore bo muri aka Karere bagiye bashyira ahagaragara aho bavuye n'aho bageze mu iterambere.

Mukamunyana Fayira Françoise wo mu Umurenge wa Ngororero, Akagari ka Rususa, yagaragaje uburyo yatngije igishoro cy’amafaranga y’u Rwanda 10.000 yahawe n’umugabo we none uyu munsi yinjiza miliyoni imwe  buri kwezi.

Uyu mubyeyi avuga ko yatangiriye ku bushobozi buke kuko yayakoreshaga mu bucuruzi buciriritse ku gataro ariko uko imyaka yagiye ihita ubuzima bwarahindutse kubera ko yabyaje umusaruro ubwo bushobozi yari afite.

Yagize ati: “Itangiriro ryanjye ryari rito cyane kuko natangiriye ku bihumbi 10 ngira ngo niteze imbere ariko mbikesha ireme ry’uburinganire n’ubwuzanye. Naje kubwira umugabo wanjye ko nkeneye kujya mwunganira mu byo akora nuko ampa ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda ntangira ndi Umuzunguzayi w'agataro k'ibitunguru na puwavuro.

Muri uru rugendo rwo kuzunguza agataro ku mutwe Mukamunyana ahamya ko byari bigoye cyane ariko kubera intego y’ubuzima yari yihaye byaje kurangira abuvuyemo atangira kwagura ubucuruzi.

Ubucuruzi bwatangiye gufata umurongo ubwo Leta y’u Rwanda yamuteraga inkunga binyuze mu Kigega BDF cyishingira abagore ku rwego rwa 75%, na bo bakishyura 25% by’inkunga baba bahawe.

Ati: “Ubuyobozi bwaje ku twegera buturangira ikigega cya BDF cyishingira abagore ku rwego rungana na 75% twebwe tukishyura ikigero cya 25%, mpita mfatamo inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 500 mpindura ubucuruzi, ngera no ku rwego rwiza rwo kurangura ibitunguru kuko ari byo bitari bihenze cyane muri icyo gihe.”

Inkunga yatewe akiri mu bucuruzi bw’agataro ni yo yamufashije kubaka ubucuruzi bumwinjiriza amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni imwe ku kwezi.

Ati: “Ibihumbi icumi ni ryo shingiro ryanjye, ni byo natangiriyeho mu by’ukuri. Ubu rero ntabwo nshobora kubura miliyoni mu kwezi nariye,  nanyweye kandi hari impamvu mbivuga.”

Yakomeje agira ati: “Ubu ubucuruzi bwaragutse, naguye imipaka ari mu gihugu hagati nkoreramo ari hanze y’Igihugu nkorerayo. Ubu nkora ubuhinzi bw’ibitunguru n’ubucuruzi bwabyo kuko mfite abahinzi bagera kuri 30 nkorana na bo, nkabaha ifumbire nziza n’umurama mwiza ujyanye n’igihe nanjye nkazabagurira umusaruro ku giciro cyiza.”

Mukamunyana yemeza ko yatinyuwe cyane no gufata amahugurwa atandukanye.

Ahamya ko kugeza ubu amaze kwiyubakira inzu nini ifite agaciro ka miliyoni 25 z’Amafaranga y’u Rwanda mu Karere ka Ngororero, netse akaba afite n’abana umunani arihira ishuri biyongera ku bana be.

Avuga ko yizigamira muri EjoHeza kugira ngo mu gihe kizaza ageze mu zabukuru azabashe kujya ahembwa nk’abandi bose.

Mukamunyana kuri ubu afite ikinyabiziga  ndetse akaba yishimira ko na we yemerewe kugitwara kubera imiyoborere myiza yimakaje imiyoborere itagira n’umwe iheza, by’umwihariko aho umugore yasubijwe ijambo.

Kugeza ubu afite Koperative ihinga ku buso bwa hegitari 8, agakorana n’abandi bahinzi batandukanye bahinga ubutaka buri ku buso burenze hegitari 3, naho mu gihe cy’amezi atanu akaba abona umusaruro urenze toni 70 z’ibitunguru.

Kugeza ubu afite gahunda yo gukomeza guteza imbere abagore bafite igishoro gito, aho abasaba kwibumbira hamwe bagasaba inguzanyo ibafasha kongera umusaruro wabo.

Ati: “Abagore mbasaba kwibumbira hamwe, nkabasaba gufata inguzanyo nk’uko nanjye nayifashe kandi bamwe muri bo bafata inguzanyo yitwa VUP itangwa na Leta yunguka ibihumbi bibiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri.”

Uwamariya Vestine ni umwe mu bagore 3 bayoboye urwego rwa DASSO (District Dasso Coordinator) mu turere 30 tugize u Rwanda. Ngo bazakomeza gusigasira agaciro basubijwe

"Ndashima Leta y'Ubumwe irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repulika  Paul Kagame wasubije agaciro Abagore ubu tukaba turi k'uruhembe mu iterambere.

Abagore twaratinyutse, twiteza imbere mu nguni zose z'iterambere. Ubu niteje imbere  nagura ubwenge n'ubumenyi nkaba mfite amashuli y'icyiciro cya 3 mu Iterambere. (Master's Degree in Development Studies).

Nakomeje kandi gutinyuka mu kwigirira ikizere no kugira  uruhare mu miyoborere mu nzego z'imitegekere y'Igihugu, ubu ndi umwe mu bagore batatu (3) mu Turere rwose tugize Igihugu bayoboye Urwego rwunganira Ubuyobozi bw'Akarere  mu gucunga umutekano (DASSO).

Uwigisha umugore aba yigishije umuryango, ntakudohoka abagore turashoboye kandi tuzakomeza gusigasira agaciro twasubijwe."

DUSABEMARIYA Vestine
Umuhuzabikorwa w'Urwego rwa DASSO mu Karere ka Ngororero.

Nyiransabimana Angelique ni umuhinzi w'imboga agemurira amasoko n'ibigo by'amashuli. yagannye ikigega cya BDF agurirwa imashini ivomerera bituma asarura imboga ibihe byose.

Aragira ati: "Natangiye guhinga imboga nkeya  kubona mitiweli byari bigoye abana kujya kw'ishuli byari bigoye guhinga nabyo ntabwo  byari byoroshye kubera  ubutaka buto cyane.
Ubu ubutaka bwo guhingaho bwariyongeye kubera umusaruro wimboga, mitiweli itangirwa igihe, abana bariga nta kibazo. 
Naguze imashini ivomerera mu gihe cy'izuba ryinshi, neza imboga ibihe byose,  ngemurira ibigo by'amashuli  n'amasoko rusange.
Byatumye nitinyuka ngana ibigo by'imari, Magirirane Sacco dukorana neza."

Mukangabire Monique ni umudozi wabigize umwuga. Yakoranye n'ikigega cya BDF ahabwa imashini 11 ari hafi kurangiza kuzishyura. Ahugura abanyeshuli bari muri stage yohererezwa n'ibigo byigisha imyuga akabyungukiramo

Aragira ati: "Nari umukobwa mfite imashini zidoda 2 nshaka umugabo  aba umusinzi akankubita ndigendera nyuma nza guhura n'ubuzima bubi.  Nagiye mu nteko y'abaturage  numva umukozi wa BDF avuga ko batanga ibikoresho umuntu akabyishyura buhoro buhoro.   Bampaye imashini 12 zifite agaciro ka 1,900,000 frws ndi hafi kurangiza kuzishyura.
Nishyura inzu nkarihirira abana  amashuri na mituweli.
Naguze ubutaka n'ibibanza 2; 
nigisha abanyeshuli ba TVET Hindiro baje muri stage.
Ndashimira ubuyozi bwiza bwanyegereye nkaba ndi gutera imbere."


Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →
-->