Ngororero: Abagore bahamagariwe kuvugutira umuti urambye ikibazo cy'igwingira

" Ndi mutima w'urugo, ndi umugore ubereye u Rwanda sinzatesha agaciro uwakanshubije". Aya ni amagambo akunda kugaruka kenshi iyo abagore bateranye by'umwihariko ku munsi mpuzamahanga wabo cyangwa mu mahuriro y'Inama y'Igihugu y'Abagore.

Ni nako byagenze uyu munsi ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro ku nsanganyamatsiko igira iti: "Iterambere ry'umugore wo mu cyaro, inkingi y'ubukungu bw'igihugu."

Ni umunsi wahawe agaciro mu mirenge yose. Ku rwego rw'Akarere wizihirjwe mu murenge wa Sovu. Uyu munsi ngarukamwaka wizihijwe mu gihe Akarere ka Ngororero kari kurwana inkundura mu guhangana n'igwingira n'imirire mibi mu bana bato. Mu nama zose, mu nteko z'abaturage, mu minsi mikuru, mu nama n'abafatanyabikorwa, mu gihe abashyitsi basuye Akarere havugwa ingaruka mbi ziterwa n'igwingira.

Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe ati duterwa ipfunwe no kumva ko Akarere kacu kaza ku mwanya wa mbere mu kugira abana bagwingiye. Ati iki si icyivugo ahubwo ni igisebo. Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi akaba n'imboni ya Guverinoma mu Karere ka Ngororero Madame Kayisire nawe ati ni icyasha kitaduhesha agaciro, ni umwambaro mubi twambaye mucyo tuwiyambure bidatinze.

Ubwo bizihizaga uyu munsi wavuzwe hejuru, abagore bongeye kuzirikana kuri iki kibazo cyugarije imiryango itari mike. Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu karere ka Ngororero Madame Mukeshimana Marie Claire yagize ati: "Twavuga dute ko tubereye u Rwanda igihe muri zimwe mu ngo zacu hakirangwa imirire mibi ndetse n'igwingira? Muze twirinde ibiyikurura byose birimo imyumvire ikiri hasi mu kugabura indyo yuzuye, twirinde amakimbirane mu ngo no kubyara abo tudashoboye kurera, tugire isuku kuko umwanda nawo utiza umurindi igwingira." Ati umugore abihagurukiye imirire mibi n'igwingira byavugutirwa umuti urambye.

Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe nawe yagarutse kuri iki kibazo cyugarije Akarere ayoboye. Yagize ati kuba dufite 50% by'abana bagwingiye bivuga ko umwana 1 muri 2 afite icyo kibazo. Tutakirwanije mu maguru mashya wasanga mu myaka iri imbere dufite umubare munini w'abaturage badashobora kwiteza imbere kubera imyumvire yo hasi batewe n'ubugwingire bahuye nabwo mu bwana bwabo. Ati umwana wagwingiye ntashobora gutsinda mw'ishuli ibi bigatuma ejo hazaza h'Akarere kacu htaba heza uko tubyifuza.

Yagarutse ku miryango ihora mu makimbirane avuga ko ariyo irangwamo imirire mibi, kubyara abana barenze ubushobozi bwayo, abana bacikisha amashuli, ubusinzi bwa hato na hato, ubukene,.... byose bikaganisha ku mirire mibi n'igwingira. Yaboneyeho gusaba akomeje abagore n'abagabo bitabiriye uyu munsi mukuru kurandurana n'imizi impamvu zose zikurura iki kibazo.

Mayor Nkusi yanavuze ku gaciro k'umugor mu muryango nyarwanda, asaba abagore kwita ku nshingano zo kubaka umuryango uzira amakimbirane, imirire mibi n'igwingira. Yabasabye kwiremamo ubushobozi, gukoresha neza inkunga bagenerwa na Leta mu kwiteza imbere bityo bakaba koko ba "mutima w'urugo, abagore babereye u Rwanda batatesha agaciro uwakabashubije" nk'uko badahwema kubyivugira.

Umunsi waranzwe no kugaburira abana indyo yuzuye, kumurika ibyagezweho, kuremera abagore batishoboye amatungo maremare n'amagufi, kwibukiranya gahunda za Leta zirimo kwizigamira muri Ejo Heza, kwishyura ku gihe ubwisungane mu kwivuza, kurwanya isuri n'ibindi...


Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →
-->