Ngororero: Abagize urwego rwa DASSO baremeye imiryango 14 y'abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi
Igikorwa cyayobowe na DO Telesphore MUNYANEZA Acting DASSO Coordinator Ngororero District ari kumwe na Perezidante wa AVEGA mu Karere ka Ngororero Madame KANGABE Appolinarie.
Buri muryango wasuwe n'abagize DASSO maze ushyikirizwa nibura inkoko 3 zitera zo kuwufasha mu mibereho ya buri munsi.
Inkoko zatanzwe zose hamwe ni 43 zifite agaciro ka 215 000F yatanzwe n'abagize DASSO bakorera mu karere ka Ngororero.
DO Munyaneza Telesphore yasobanuye ko baremeye imiryango itishoboye, kugira ngo ijye ibasha gukemura utubazo twa hato na hato no kunoza imirire.


Yavuze ko iki gikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside batishoboye bazagikomeza. Ati: “Tuzakomeza tugere no ku bandi bababaye, tuzakomeza kwegeranya ubushobozi ku buryo dushobora no kuzava ku nkoko tukabaremera itungo ryisumbuyeho”.
Perezida wa AVEGA mu Karere ka Ngororero Kangabe Appolinarie, yasobanuye ko mu bahawe inkoko harimo abapfakazi ba Jenoside bafite uburwayi n’abageze mu zabukuru, bityo amagi bazajya babona azajya abunganira mu mirire.
Yagaragaje ko iyo habaye igikorwa nk’iki cyo koroza abarokotse Jenoside batishoboye bitarangirira aho gusa ahubwo bakomeza kubakurikirana babagira inama kugira ngo amatungo borojwe abagirire akamaro kandi boroze n’abandi.
Yagize ati: “Turabakurikirana ku buryo uwahawe itungo yoroza mugenzi we utarifite. Ubushize hari abahawe ihene, zarabyaye na bo boroza bagenzi babo”.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe aya matungo magufi, bashimye iki gikorwa, kuko iyo hari ababasuye, bibagaragariza ko batari bonyine.


Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…