Ngororero: Abagenzuzi ba Mineduc basabwe gukora ubuvugizi ku bikoresho bibura mu nyubako z'amashuli

Uyu munsi muri video conference y'Akarere habereye inama yahuje ubuyobozi bw'Akarere n'abagenzuzi b'amashuri ba Mineduc mu rwego rwo gusoza igikorwa cy'ubugenzuzi bw'ibyumba by'amashuri byubatswe mu Karere ka Ngororero cyatangiye kuwa 20/02/2020 kugeza uyu munsi.
Inama  yayobowe n'umuyobozi w'Akarere Bwana NDAYAMBAJE Godefroid.


Abagenzuzi bahawe umwanya kugaragaza uko basanze byifashe. Bavuze ko basuye ibigo by'amashuri 20 biri mu Mirenge 11 kuri 13 igize Akarere ka Ngororero
Mubyo barebaga harimo:

-kureba aho imirimo igeze kugeza ubu
-kureba ibijyanye n'imyubakire
- kureba uko ibikoresho byagiye bikoreshwa kugira ngo harebwe aho ibikoresho byashize kandi imirimo itarangiye n'impamvu zabyo, izo mpamvu zikaba zazashingirwaho harebwa uko ibibura byakongerwa kugira ngo imirimo irangire.


Abagenzuzi bagaragaje ko muri rusange aho imirimo igeze bigaragara ko hari icyakozwe ariko bagaragaza ko hari ahagiye hari amakosa amwe n'amwe basaba ko yakosorwa kuko bishoboka.


Umugenzuzi w'amashuri muri Mineduc waje ayoboye itsinda yagarutse ku myigishirize aho yavuze ko hari abarimu badakoresha ibidanago (journaux de classe) ndetse anavuga ku bigo bifite abarimu benshi batize uburezi.

Aha umuyobozi w'Akarere yasabye ushinzwe uburezi mu Karere kubikurikirana kugira ngo buzakosorwe.
Nyuma abandi bari mu nama bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo

Umukozi ushinzwe ibikorwa remezo mu Karere yagaragaje ko bitewe n'imiterere y'Akarere hari aho ibikoresho byagiye biba bike  kubyari   biteganyijwe aboneraho gusaba ko hakorwa ubuvugizi ibibura bikazatangwa.
Yanaboneyeho gusaba ko muri raporo y'abagenzuzi hajyamo n'ubuvugizi bwo kuzatanga ibigega bifata amazi kuko bitigeze biteganywa ndetse no kureba uburyo haboneka vuba uburyo bwo kubaka inkuta zifata ubutaka mbere y'uko imvura igwa kuko hari ibigo biri ahantu hakeneye inkuta byihuse.
Inama yarangiye umuyobozi w'Akarere ashimira abagenzuzi kubwo kugaragaza uko Akarere gahagaze mu myubakire y'amashuri anabizeza ko hakomeza kuba ubugenzuzi  bw'imbere mu karere kugira ngo ibyifuzo nama byatanzwe byitabweho ndetse n'amakosa yagaragajwe akosorwe.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->