Ngororero: Abagabo basabwe kugira uruhare rugaragara mu kurandura imirire mibi mu miryango
Igikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku mirire (nutrition week) ku rwego rw'Akarere cyabereye mu murenge wa Sovu ku nsanganyamatsiko igira iti:
"Hehe n'igwingira. Gaburira umwana indyo yuzuye. Indyo yuzuye iboneka aho utuye.
Gaburira umwana igi rimwe buri munsi akure neza mu bwenge no mu gihagararo"
Ni ibirori byitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Uburengerazuba Madamu UWAMBAJEMARIYA Florence.
Muri iki gikorwa intumwa y'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye wita ku biribwa ku isi (PAM) yibukije abagabo kugira uruhare rufatika mu kurwanya imirire mibi n'igwingira mu rugo. Yavuze ko kurwanya imirire mibi bidakwiye guharirwa abagore nk'aho aribo bagize umuryango bonyine ko ahubwo abagabo bakagombye gufata iya mbere mu guhangana n'iki kibazo kuko bafatwa nka ba myugariro b'ingo.




Igikorwa cyaranzwe no gutera imboga mu murima w'igikoni, gupima abana imirire mibi n'igwingira, gutegura indyo yuzuye no kuyigaburira abana. Indirimbo, imbyino, ikinamico z'abahanzi batandukanye zikubiyemo ubutumwa buhamagarira abaturage kwita ku mirire iboneye mu miryango nazo ziri mu byaranze uyu munsi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerzuba Madamu UWAMBAJEMARIYA Florence yagarutse ku ngamba zo kurwanya igwingira n'imirire mibi igomba kuranga abaturage bose.
Yibanze ku tandukaniro riri hagati y'umwana wagwingiye n'umwana wakuze neza mu gihagararo, mu mbamutima, imitekerereze n'ubwenge kubera ko yahawe indyo yuzuye.
Yaboneyeho kwibutsa buri wese ko ari inshingano y'ibanze guharanira ko u Rwanda rurangwa n'abana bafite ubuzima buzira umuze.
Yashimiye abafatanyabikorwa bashyira imbaraga mu guhashya imirire mibi, ashimira Akarere ka Ngororero intambwe kateye muri uru rwego asaba abayobozi n'abaturage guhora bazirikana intego ikubiye muri Gahunda y'Igihugu yo kwihutisha iterambere muri iyi manda y'imyaka 5 ikubiyemo ko igwingira rigomba kugabanuka kugera ku kigero cya 15%.



Ku munsi wa 2 igikorwa cyo kwizihiza icyumweru cyahariwe kwita ku mirire cyakomereje mu murenge wa Nyange aho abaturage bongeye gukangurirwa kurwanya imirire mibi n'igwingira bagaburira abana indyo yuzuye.
Igikorwa cyaranzwe no kwibutsa abaturage uburyo bita ku murima w'igikoni, gupima abana ibiro n'ibizigira no kugaburira abana indyo yuzuye. Hifashishijwe ikinamico, indirimbo n'imbyino z'abahanzi batandukanye; hatanzwe ubutumwa butandukanye bukangurira imiryango kwita ku mirire y'abana bahabwa igi rimwe ku munsi.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe yongeye kwibutsa abaturage ko ari inshingano za buri wese kurwanya imirire mibi.
Yavuze ku nzitizi zibangamira gahunda yo kugaburira abana indyo yuzuye zigomba kuva mu nzira nk'amakimbirane mu ngo, ubuharike, gusesagura umutungo, gutwara inda zitateganijwe,...
Yagarutse ku intambwe Akarere kamaze gutera mu kurwanya imirire mibi (kavuye kuri 50,5% ubu kageze kuri 24,7%) asaba ko iyo ntambwe itasubira inyuma "tukagenda mu mujyo wa NST2 ifite intego yo kugabanya igwingira kugera ku kigero cya 15%" muri iyi manda y'imyaka 5.
Madamu Mukunduhirwe yashimiye ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu bwagejeje ku baturage gahunda ikomeye yo kunoza imirire ishyiraho gahunda ya Girinka Munyarwanda, kugaburira abana ku ishuri, inkunga y'ingoboka, programe ya VUP n'izindi.
Igikorwa cyitabiriwe kandi n' intumwa ya UNICEF, iz'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye wita ku biribwa ku isi (FAO), intumwa ya NCDA, abagize Komite Nyobozi y'Akarere,abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere, abayobozi n'abaturage b'imirenge ya Kavumu,Sovu na Nyange. Iki gikorwa kiri kubera no mu yindi mirenge.
GUTANGIZA ICYUMWERU CYAHARIWE IMIRIRE MU MAFOTO












Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…