Ngororero: abafite ubumuga bishimiye intambwe bamaze kugeraho
Babitanzeho ubuhamya ku munsi mpuzamahanga w'abafite ubumugawabaye kuri uyu wa 3/12/2020 mu murenge wa Gatumba ku rwego rw'Akarere
Insanganyamatsiko: "Duteze imbere serivisi z'ubuvuz no guhangana n'ibyorezo ku bantu bafite ubumuga" hijihijwe umunsi mpuzamahanga w'abafite ubumuga n'imyaka 10 NCPD imaze ishinzwe
Ntyirabandora Clementine mu buhamya yatanze yavuze ko nta muntu ufite ubumuga ugisaba ngo keretse ufite iyo ntego. Mu kugaragaza intmbwe bamaze gutera Nyirabandora yagize at: " Abafite ubumuga turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika watumye tujya ku mugaragaro ubu tukaba duhagarariwe mu nzego zose" Ngo bahabwa inkunga ibashoboza kwibumbira mu matsinda abateza imbere. Ngo ari mu kiciro cya mbere ariko arakora ibishoboka ngo abe yakivamo.
Nk'uko byavuzwe n'umuyobozi wa NCPD mu karere ka Ngororero Bwana Hakizimana Leonard abafite ubumuga baragera kuri 7,229; muri bo ababonye icyiciro cy'ubumaga ni 4,738. Barahagarariwe mu nzego zose z' ubuyobozi kuva ku muduhudu kugeza ku rwego rw'Igihugu. Barashimira iburyo bitaweho: Bakorana n'ibigo by'imari, bagira uruhare mu mikino yose,....
Bwana Hakiziyaremye yanavuze ku mbogamizi zikiboneka mu uburezi budaheza, kuvuza abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, inyubako zidafite inzira n'ibikorwa remezo by'abafite ubumuga.
Basabye ubuvugizi ngo izi mbogamizi zose ziveho.
Umuyobozi w'Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yavuze ko abafite ingingo nzima bose bafite inshingano zo kwita ku badafite zose cyangwa se izidakora neza.
Yabijeje ubuvugizi kugirango imbogamizi zagaragajwe zizaveho.
Abafatanyabikorwa nka Save the Children, Hope and homes for the Children, Ineza Kabaya, NUDOR,... bashyikirije abafite ubumuga inkunga zitandukanye.
Uyu munsi wasanze akarere ka Ngororero kari ku mwanya wa 6 mu turere 30 mu kwita ku bafite ubumuga.
Insanganyamatsiko y'umunsi yagiraga iti: " Duteze imbere serivisi z'ubuvuzi no guhangana n'ibyorezo ku bantu bafite ubumuga"
UMUNSI MU MAFOTO








Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…