Ngororero: abafatanyabikorwa b'Akarere biyemeje guhangana n'ikibazo cy'isuri
Inama ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba yabereye kuri Bethanie Hotel kuri uyu wa 4/08/2022 yatinze ku ruhare rwa buri wese mu kurwanya isuri kandi kuburyo bwihuse
Umushyitsi Mukuru: muri iyi nama yari Umunyamabanga muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu
Madamu INGABIRE Assumpta.

Yari yatumiwemo abayobozi b'Uturere twose tugize Intara y'Iburengerazuba, abakozi b'ibigo bifite aho bihuriye no kubungabunga ibidukikije, abakozi b'Uturere bafite kubungabunga ibidukikije mu nshingano zabo, abafatanyabikorwa batandukanye mu kubungabunga ibidukikije n'abacukuzi b'amabuye y'agaciro
Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Ngororero bari muri iyi nama bagaragaje uruhare rwabo muri iyi gahuhunda yimbitse yo kurwanya isuri impeshyi itararangira
1.World vision izfasha guhugura abaturage mu kurwanya isuri itanga amahugurwa mu mirenge ya Nyange na Matyazo
2. Arcos izatera ibiti bivangwa n'imyaka 2,500,000 ku buso bwa hegitari 5,000 mu mirenge ifite aho ihuriye na Pariki y'Igihugu ya Mukura
3. Core Rwanda izatanga ibiti 25,000 mu Murenge wa Muhanda
4. Food for the Hungry mu Murenge wa Bwira yatanze A-frame muri buri mudugudu ndetse na GPS, izatanga ibiti 75,000 bisanzwe,100,000 bivangwa n'imyaka ,ibiti 40,000 by'imbuto no gukora amaterasi agenda yikora kuri hegitari kuri 75
5. NMC izatanga ibiti bivangwa n'imyaka 20.000
6. Uruganda rw'Icyayi rwa Rubaya (Rwanda Mountain Tea Factory Rubaya) ruzafasha gutera ibiti bivangwa n'imyaka 50000 no guca imirwanyasuri kuri hegitari 270 ku buso bw'uruganda, ruzakora n'ubukangurambaga mu bahinzi b'icyayi ba COTRAGAGI mu guca imirwanyasuri mu mirima yabo.


Inama yageze ku myanzuroy'ingenzi ikurirkra:
- Hasabwe ko habaho ubukangurambaga ku ukubungabunga inkengero ( buffer zones) z'imihanda n'imigezi haterwa ibiti n'ibyatsi by'amatungo
- Bibe umuhigo kugera ku Isibo muri buri mudugudu mu kurwanya isuri
- Gushyiraho amarushanwa no guhemba abatabiriye kurwanya isuri kurusha abandi.
- Gukora inyigo yo kuzahura ibigo by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bitagikora
- Hifujwe ko RMB yatanga impushya ku hantu hakigaragaramo amabuye y'agaciro ariko hakaba harahagaze
- Inyubako z'amabati zigira amazi menshi birasaba ko habaho uburyo bwo guha abaturage ibigega ku buryo bw'inguzanyo bakajya bishyura gahoro gahoro
- Harasabwa ko habaho uburyo bunoze bwo guhana abangiza amashyamba n'abacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe n'amategeko bafatwa bakarekurwa
- Gushyiraho igenzura rihoraho mu kurwanya isuri no gukurikirana uburyo tekiniki zo gukora amaterasi y'ikora zubahirizwa
- Gutegura inama mu cyumweru gitaha mu turere twose n'abafatanyabikorwa batandukanye bari mu Karere ku ngamba zo kurwanya isuri
- Kumenya ahantu hose hagomba kurwanywa isuri n'ibikorwa bigomba kuhakorera n'aho ibikenewe bizava
- Gukurikirana imkurire y'ibiti biba byatewe.
- Sosiyete z'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro zasabwe kubahiriza amabwiriza y'ubucukuzi
Abari mu nama banaganiriye ku Ibarura ry'abaturage riteganyijwe kuri 16-30/08/2022. Buri rugo razabarurwa hagamijwe gufasha igihugu gukora igenamigambi ry'ibyiciro bitandukanye mugihe cy'imyaka 10.
Abitabiriye inama basabwe gukangurira abaturage kudasiba nimero z'ibarura zizaba zanditswe ku mazu yabo ibarura ritararangira, gukangurira abaturage kwita ku ijoro ry'Ibarura, kubungabunga umutekano w'ibikoresho by'ibarura n'abakarani b'ibarura, gukora bukangurambaga buhoraho ku gikorwa cy'ibarura ndetse n'amadini akabigiramo uruhare
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…