Ngororero: Abafatanyabikorwa b'Akarere biteguye gufasha abaturage kwivana mu bukene-Perezida wa JADF
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama kuri gahunda y'Igihugu yo gufasha abaturage kwivana mu bukene (Graduation).
Mu rutonde ruherutse gukorwa ku rwego rw'Igihugu Akarere ka Ngororero kaje ku mwanya wa 2 mu kugira umubare mu nini w'abaturage bavuye mu bukene. Muri cohort graduation ya 1, Akarere ka Ngororero kari gafite abaturage 10,427 bagomba kwivana mu bukene muri bo 8,466 bingana na 82,6% babuvuyemo. Muri cohort ya 2 hari 8925 bagomba kwivana mu bukene
Atangiza inama
Meya Nkusi yashimiye abafatanyabikorwa bose babigizemo uruhare mu kuba Akarere ka Ngororero karaje ku mwanya wa 2 ku rwego rw'Igihugu muri iyi gahunda ya Graduation.
Umukozi ukurikirana iyi gahunda ku rwego rw'Intara yavuze ko graduation ari urugendo rurerure rwatangiye muri 2023 ubu ikaba igeze ahashimishije.
Perezida wa JDAF Isangano Padiri Jean Paul Rutakisha yavuze ko gahunda ya Graduation, abafatanyabikorwa bayumva neza kuko uruhare rwabo ibikorwa biruvugira.
Yijeje ko abafatanyabikorwa bazakora ibishoboka byose iriya miryango yo muri cohort ya 2 ikivana mu bukene.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…