Ngororero: abadepite bagaragaje ibyavuye mu ngendo bakoreye mu mirenge yose
Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko Hons. Uwineza Beline na Mbakeshimana Chantal bashoje uruzinduko rw'ibyumweru 2 (kuva kuri 14 kugeza tariki 30/2022) bamaze mu Karere ka Ngororero basura imirenge yose uko ari 13.
Mbere y'uko bagaragaza ibyavuye mu ngendo bagiriye mu mirenge bagaragrijwe ibibazo byari byabajijwe mu mwaka wa 2020 n'aho bigeze bibonerwa ibisubizo.
Basanze intambwe imaze kugerwaho ishimishije uretse Ibibazo by'ingurane bikigaragara. Aha REG na WASSAC basabwe gukora ibibareba kugirango ibi bibazo bibonerwe ibisubizo.
Basuye ibikorwa remezo n'inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi n' imiryango ifite amakimbirane 26 (2 mu murenge).
Basanze ibikorwa remezo byaragize uruhare mu mibereho myiza y'abaturage.
Gusa ngo amazi ntaragera hose nko mu mirenge ya Bwira, Hindiro, Muhanda kuko hari aho abaturage bagikora ingendo ndende bajya kuvoma.
Hari n'ibigo by'amashuli bitarabona amazi.
Amashanyarazi nayo ntaragera hose nko mu murenge wa Kavumu
Imihanda imeze nabi hafi mu mirenge yose by'umwihariko muri Sovu, Kageyo, Muhanda na Muhororo.
Ku bijyanye n'ibiraro basanze ibyo mu kirere byaragize akamaro cyane mu koroshya ubuhahurane n'ingendo.
Amashuli yubatswe yagabanije ubucucike ikibazo kiracyari inkuta zitangira imikingo, ibigega bifata amazi, laboratwari nkeya, ibikoresho bidahagije nka za mudasobwa mu mashuli yigisha ICT.
Hanenzwe isuku idahagije kuri bimwe mu bigo by'amashuli.
Bavuze ko ikigero cy'abana bafatira ifunguro kw'ishuli kikiri hasi muri amwe mu mashuli, haracyaboneka abana bataye amashli.
Zimwe mu nzibutso za Genoside yakorewe abatutsi ziracyabura byinshi mu rwego rwo kubungabunga imibiri n'ibimenyetso.
Ku bijyanjye n'amakimbirane mu miryango basanze ubusinzi bufite uruhare runini.
Basabye kwegera abaturage kurushaho mu rwego rwa kubakemurira ibibazo.
Ikibazo cy"amasuri yangiza ibikorwa remezo, agatwara n'ubutaka nacyo kigomba gushakirwa umuti urambye.
Network nayo ntiragera ahantu hose.
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yagize icyo avuga ku byagaragajwe n'abadepite:
Ibibazo bisaba ingengo y'imali bizabonerwa ibisubizo uko ubushobozi buzagenda buboneka, ibidasaba ingengo y'imali nini nk'isuku, kuva mw'ishuli kw'abana, kugaburira abana kw'ishuli no guca amakimbirane hazakomeza ubukangurambaga bwimbitse. Ibijyanye n'ingurane amategeko azajya yubahirizwa uko ari.
Yagarutse ku kwegera abaturage ku buryo buhoraho hakemurwa Ibibazo bafite.
Yashoje avuga ko kugirango ibibazo byinshi bikemuke buri wese agomba kubazwa ibimureba (accountability).

Yijeje ko nyuma y'inama zatanzwe n'ubuvugizi buzakorwa hari byinshi bizahinduka.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…