Ngororero: Ababyeyi n'abarezi barasabwa gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19 by'umwihariko mw'itangira ry'amashuri
Hari mu nama y'uburezi yaguye y'Akarere ka Ngororero yayobowe na bwana NDAYAMBAJE Godefroid umuyobozi w'Akarere.
Haganiriwe ku ngingo zikurikira:
1. Umutekano
2. Imyiteguro y'itangira ry'umwaka w'amashuri wa 2021/2022
3. Imitsindire y'abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n'ikiciro rusange mu mwaka wa 2020/2021
4. Gahunda ya school feeding
5.Imikoreshereze y'amafaranga ya capitation grant na school feeding
6.Imyitwarire y'abayobozi b'ibigo by'amashuri, abarimu n'abanyeshuri


Nyuma yo kungurana ibitekerzo abitabiriye inama bafashe imyanzuro ikurikira:
1.Gukomeza kunoza imyiteguro yo gutangira umwaka w'amashuri, hakazubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid 19
2. Abayobozi b'ibigo by'amashuri basabwe kuzategurira abanyeshuri ikizamini kibanziriza kwigisha (welcome test)
3. Gufasha abanyeshuri bo muri 9 &12ybe kwiga mu bigo bibegereye
4. Gusesengura impamvu z'imitsindire itarabaye myiza muri buri kigo hagafatwa ingamba zo kuyizamura mu mwaka wa 2021/2022
5.Gushyira imbaraga muri gahunda ya school feeding kandi ababyeyi bagakangurirwa gutanga uruhare rwabo
6. Gukurikiza amabwiriza agenga imikoreshereze y'amafaranga ya capitation grant na school feeding kandi amafaranga yose akoreshejwe akagira impapuro za ngombwa ziyasobanura
7. Gufata ingamba zo kunoza imyitwarire ku bayobozi b'ibigo by'amashuri, abarimu n'abanyeshuri. Imyitwarire igayitse igacika
Inama yitabiriwe na:
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage
Uhagarariye NISS mu Karere
Uhagarariye Migration mu Karere
IO wa Police
Uhagarariye DASSO
Uhagarariye ba Nyir'ibigo
Abashinzwe uburezi mu karere no mu Mirenge
Abayobozi b'ibigo by'amashuri bose
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…