Ngororero: ababyeyi basabwe gufasha mu gikorwa cyo kumenya abana bafite imyaka kuva kuri 5 kugeza kuri 11 bagomba gukingirwa

Uyu munsi kuwa 28/09/2022  habaye inama yaguye ya Command post y'Akarere ka Ngororero hifashishijwe uburyo bwa Webex. Inama yayobowe na Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage.
Inama yari itumiwemo aba bakurikira:
1. Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge
2. Abayobozi bakuru b'ibitaro
3. Abashinzwe ikingira ku bitaro
4. Abagize command post y'Akarere
5. Abayobozi b'Ibigo Nderabuzima
6. Abakozi b'ishami ry'ubuzima n'ishami ry'uburezi mu Karere.
Inama yaganiriye ku ngingo zikurikira:
1. Gukingira Covid-19
2. Gukumira icyorezo cya Ebola
3. Ubwitabire mu gutangira amashuli
4. Kwitegura ibikorwa bitandukanye biteganyijwe mu cyumweru gitaha.

Nyuma yo kugaragarizwa aho izi gahunda zihagaze,
hafashwe imyanzuro ikurikira:
1. Gukora ubukangurambaga ku mashuli, abana bireba bagahabwa impapuro zo kuzuza (consent forms) ababyeyi bakazisinya kugirango igihe cyo gukingira kizagere byararangiye.
2. Ku bijyanye no gukumira Ebola, hemejwe ko command posts zongera gukora buri munsi, gukurikirana amakuru y'abinjira mu midugudu hakamenyekana amakuru y'aho baturutse no kwigisha abaturage bose bakamenya amakuru n'icyo basabwa gukora ngo birinde iki cyorezo.
3. Ku bijyanye n'itangira ry'amashuli inama yemeje ko hakomeza gufasha abana batarajya ku ishuli kwihutira kujyayo ku buryo iki cyumweru kirangira ubwitabire bwageze ku 100% mu byiciro byose.
4.kwihutira gusinyisha impapuro ababyeyi buzuje bemera ko bana bakingirwa no gukora lisiti nyazo z'abazakingirwabo  bitarenze kuwa 30.09.2022

Mu bindi Umuyobozi w'inama yasabye imirenge gutegura ibikorwa biteganyijwe gutangizwa mu cyumweru gitaha harimo ukwezi k'ubumwe n'ubwiyunge,ukwezi  kwahariwe Ubukorerabushake, Umunsi w'Abageze mu za bukuru, asaba ko byategurwa neza kugirango ibikorwa biteganyijwe bizatange umusaruro utegerejwe.


Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →
-->