Ngororero: DOT Rwanda yongereye ingufu Telecenter y'umurenge wa Nyange
Mu rwego rwa Program yitwa DSE program( Digital Skills for Employability) kuri telecenter y'Umurengewa Nyange hatanzwe mudasobwa 10 mu rwego rwo kongerera ubushobozi iyi telecenter bityo abayigana bakazazikoresha mu kunguka ubumenyi.
Iyi program izanatanga amahugurwa kuri ba Rwiyemezamirimo baciriritse ibaha ubumenyi bw'ikoranabuhanga mu bucuruzi. N'abize muri DSE program zizabafasha gukomeza gukarishya ubumenyi.
DES program irimo gushyirwa mubikorwa na DOT Rwanda ku bufatanye na Mastercard Foundation.
Umushinga w'ikoranabuhanga Digital Skills Employmentability (DSE) witeguye guha Urubyiruko 10,000 ibikoresho bizabafasha mu bumenyi bw'ikoranabuhanga mu gahanga imirimo kugira ngo babone imibereho mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Iyi gahunda irareba cyane cyane urubyiruko rw'abakobwa bakeneye ubumenyi bw'ikoramabuhanga kugira ngo babashe kwihangira imirimo bagahinduka ba rwiyemezamirimo.
Ni mu rwego rwo gusigasira iterambere ry'ubumenyi rishingiye ku ikoranabuhanga hateganirizwa ejo hazaza heza h’urubyiruko haba mu mijyi ndetse no mu cyaro.
Mu Rwanda urubyiruko ruracyahura n'ibibazo ki isoko ry’umurimo:
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2022 bwasanze 35,6% by'urubyiruko bafite mu myaka (16-30) bashyizwe mu byiciro basanga ntaho babarizwa haba mu kazi gahoraho, mu burezi, cyangwa mu mahugurwa (NEET= Neither in Employment, Education, nor Training).
Ubushakashatsi bushingiye ku gitsina bugaragaza ko urubyiruko rw'abakobwa bafite igipimo cya 41% NEET, ugereranije na 29.9% ku bahungu.
Hatabonetse ubumenyi mu ikoranabuhanga, uru rubyiruko, cyane cyane urwo mu cyaro ndetse n’abagore muri rusange, rwagenda rusigara inyuma mu gihe u Rwanda rwinjiye muri gahunda y'ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Umuyobozi wa DOTRwanda Madame Violette Uwamutara aragira ati: "Muri DOT Rwanda, twizera ko guha urubyiruko ubumenyi bwa digitale bubafasha kwihangira imirimo ari urufunguzo rwo kugaragaza ubushobozi bwabo no guteza imbere imibereho irambye. Gufatanya na Mastercard Foundation, ni amahirwe yo kuyobora ihuriro ry’imiryango ikorera mu rubyiruko binyuze muri Digital Skills for Employmentability (DSE).
Twese hamwe, turimo gukora tugana ku ntego duhuriyemo zo guha imbaraga urubyiruko mo guharanira iterambere ryarwo.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…