Ngororero: Minister-President w'Intara ya Rhenanie Palatinat yunamiye Intwari z'Imena z'i Nyange
Kuri uyu wa 25/10/2022 abashyitsi baturutse mu Ntara ya Rhenanie Palatinat bayobowe na Minister President w'iyi Ntara Malu Dreyer barimo gusura igicumbi cy'Intwari z'Imena z'abanyeshuli b'i Nyange.
Bateze amatwi ubuhamya bw'umwe mu barokotse igitero cy'i Nyange akaba na Perezida wa Association KOMEZUBUTWARI Bwana Sindayiheba Phanuel. Bwana Sindayiheba yavuze kw'ijoro ry'icuraburindi ryo kuwa 18 rishyira uwa 19 Werurwe 1997 ryabaye mu kigo cya ES Nyange ubwo we na bagenzi be bagabweho igitero na bamwe mu nkoramaraso zahekuye u Rwanda.


Yavuze uburyo bagenzi be bishwe bazira kwanga kwitandukanya bakurikije icyitwaga amoko nk'uko babisabwaga n'abo bicanyi ahubwo bagakomera ku bunyarwanda basubiza bati: "Twese turi abanyarwnda". Ubwo butwari bw'abo bana nibwo bwabibye imbuto ya "Ndumunyarwanda" ubu imaze kuba igiti cy'inganzamarumbo.
Basuye igicumbi cy'ubunyarwanda kibumbatiye amateka y'Intwari z'Imena z'abanyeshuli b'i Nyange.






Basobanuriwe ubutwari bwaranze aba banyeshuli babibye imbuto ya Ndumunyarwanda ubwo bangaga kwitandukanya bakurikije icyitwaga amoko y'icyo gihe babitegetswe na bamwe mu nkoramaraso zahekuye u Rwanda. Bahisemo guhara ubuzima bwabo banga kwicamo ibice basubiza abicanyi bati "turi abanyarwanda". Hari mw'ijoro ryo kuwa 18 rishyira uwa19/3/1997; 1/4 cy'ikinyejana kirashize.
Aba bashyitsi bari kumwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe n'umushumba wa Diyosezi ya Nyundo Mgr Mwumvaneza Anaclet,'intumwa za CHENO ziyobowe na Vice Chancellor Madame Mukasarasi Godelive, Guverineri w'Intara y'iburengerazuba Bwana Habitegeko François, umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame Mukunduhurwe Benjamine n'abayobozi b'inzego z'umutekano.
Minisitiri Gatabazi yashimye umubano mwiza hagati y'u Rwanda n'Intara ya Rhenanie Palatinat urangwa n'ibikorwa byivugira. Muri byo harimo amashuli n'ubwiherero, kwigisha imyuga itanduanye, kwita ku bafite ubumuga no kubaha inyunganirangingo, kubaka ibigo nderabuzima no gushyiramo ibikoresho,....



Minisitiri Gatabazi yanatangaje ko ubufatanye hagati y'impande zombi bugiye no kugaragarira mu bikorwa by'ubuhinzi.
Minister- President Malu Dreyer nawe yavuze ko uyu mubano uzakomeza kujya mbere kandi ugakomeza kurangwa n'ubutwererane bw'impande zombi. Yanavuze ko we n'intumwa ayoboye bigiye byinshi ku butwari bw'Intwari z'Imena by'umwihariko kunga ubumwe kabone n'iyo urupfu rwaba rwugarije. Ati twese dukwiye kuvuga "oya" igihe tuwugarijwe n'amacakubiri.
Bashoje uruzinduko bunamira izi Ntwari bashyira indabyo aho ziruhukiye.
Intara ya Rhenanie Palatinat ifitanye umubano n'u Rwanda kuva 1982; yagize uruhare mu kubaka iki gucumbi gisigasiye amateka y'izi Ntwari.




Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…