Muhanda: abarokokeye ku gasozi ka Kesho bunamiye ababo

Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi  ku rwego rw'Akarere byakomereje mu murenge wa Muhanda ku rwibutso rwa Kesho. Igikorwa cyabimburiwe no kunamira inzirakarengane zazize uko zaremwe hashyirwa indabyo ku rwibutso.
Abitabiriye kwibuka bakurikiye ikiganiro "Twahisemo kuba umwe".
 Iki gikorwa cyitabiriwe na Vice president w'Inama Njyanama y'Akarere, umuyobozi w'Akarere, inzego z'umutekano n'abaturage b'umurenge wa Muhanda.
Umuyobozi w'Akarere yihanganishije abarokotse Jenoside. Yagarutse ku mateka y'amacakubiri, inyigisho z'urwango zirimo imbwirwaruhame ya Leon Mugesera yavugiye mu murenge wa Kabaya yatumye imbaga y'inzirakarengane zicwa urw'agashinyaguro zikanarohwa mu mugezi wa Nyabarongo.


Yasabye buri wese kwegera abarokotse Jenoside batishoboye, bagahumurizwa bagafatwa mu mugongo, bakanaremerwa.
Yibukije ko buri wese agomba guca ukubiri n'ingengabitekerezo ya jenoside hakirindwa amagambo n"ibikorwa bibi byakomeretsa abarokotse bikabangamira ubumwe n'ubwiyunge.
Mu buhamya bwatwanzwe na Mukandori Beatrice warokokeye ku gasozi ka Kesho yavuze uburyo abari kuri uyu musozi bagize ubutwari bagahangana n'ibitero by'abari bagambiriye kubavutsa ubuzima. Yavuze ko abarokotse banze guheranwa n'agahinda ubu bakaba bamaze kwiyubaka. Yashimiye ubuyobozi bwiza bw'u Rwanda budahwema kubaba hafi.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->