"Kuba intwari ntibisaba imyaka, igihagararo,...": Guverineri Habitegeko
Mu Karere ka Ngororero umunsi mukuru w'Intwari z'Igihugu wizihijwe mu mirenge yose. Ku rwego rw'Akarere wizihirijwe mu murenge wa Nyange mw'ishuli rya ES Nyange.
Aha hari igicumbi cy'Intwari z'Imena z'abanyeshuli banze kwitandukanya bashingiye ku bwoko nk'uko babisabwaga n'abicanyi ahubwo bagasubiza bati " Twese turi abanyarwanda".
Ibirori byitabiriwe na Guverineri y'Intara y'Iburengerazuba Bwana Habitegeko François, Presidente w'Inama Njyanama y'Akarere Nadame Nyiramasengesho Jeannette, umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe, umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame Mukunduhirwe Benjamine inzego z'umutekano, sosiyete sivile, abaturage n'abanyeshuli.


Mu gutanga ubuhamya, Abayisenga Tewodeta, umwe mu Ntwari z'Imena zikiriho yavuze ko "amahoro dufite tuyakesha amaraso yamenetse y'Intwari z'u Rwanda."
Guverineri Habitegeko ashima ubutwari bw'abanyeshuli b'i Nyange; yavuze ko kuba intwari bidasaba imyaka, igitsina igihagararo, cyangwa ubwoko ko ahubwo bisaba umutima uzira umugayo n'ubugwari. Yagize ati "aba bana bahisemo guhara ubuzima bwabo ari bato aho gutatira igihango cy'ubunyarwanda babere abakuru urugero.
Umunsi waranzwe kandi n'ibirori by'abahanzi batandukanye birimo imbyino, indirimbo n'imivugo byose byarataga ibigwi bw'Intwari z'Igihugu.

















Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…