Kavumu sector: hibutswe ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari komini Ramba
Kuri uyu wa 8/06/2022 mu murenge wa Kavumu habayeho igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Ramba.
Igikorwa cyahuje imiryango y'ababuze ababo baturutse hirya no hino mu Rwanda bakiriwe n'umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe ari kumwe Perezida wa Ibuka mu Karere, abayobozi b'inzego z'umutekano Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, bamwe mu bagize inama Njyanama, n'abaturage b'imirenge igize icyahoze ari komini Ramba aryo Kavumu, Kageyo na Sovu.
Hari iyi tariki ya 8/06/1994 ubwo mu murenge wa Kavumu abicanyi bafashe abana 12 bakabataba mu cyobo ari bazima bagapfa urw'agashinyaguro bishwe n'inyota n'inzara. Mu rwibutso rwa Kavumu haruhukiye inzirakarengane 374.

Ikiganiro ku nsanganyamatsiko "Twahisemo kuba umwe" cyatanzwe n'umujyanama mu nama njyanama y'Akarere ka Ngoroero Bwana Shyerezo Norbert. Yahamagariye buri wese by'umwihariko urubyiruko kwima amatwi abagifite umugambi mubisha wo guca ibice mu banyarwanda babiba ingengabitekerezo ya jenoside.
Umutangabuhamya Bizimungu yavuze ku nzira y'umusaraba we na bagenzi be banyuze ubwo bahigwaga n'abicanyi.
Yashimiye ingabo zabarokoye zigatuma batazima ubu bakaba bariyubatse we na bagenzi be kuko banze guheranwa n'agahinda.
Uhagarariye imiryango y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Umujyanama mu nama njyanama y'Akarere ka Ngororero Budengeri Eulade yagarutse ku mbwirwaruhame Mugesera Leon yavugiye ku Kabaya ihamagarira kwica abatutsi igakongeza ubwicanyi bwahitanye benshi.
Perezida wa Ibuka mu Karere yashimiye ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu bwakoze ibishoboka byose bakagarura ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda bakaba barahisemo kuba umwe.
Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yari Hon. Depite Manirarora Annoncée.
Yagarutse ku butwari bwaranze basore n'inkumi bahaze ubuzima bwabo bagahagarika Jenoside asaba buri wese kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya jenoside. Yongeye gusaba abazi aho imibiri y'abishwe iherereye kuherekana igashyingurwa mu cyubahiro.
Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorerwe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Ramba cyanaranzwe no kunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Kavumu hashyirwa indabyo aho baruhukiye.




Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…