Kabaya: "Twegere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, dufate mu mugongo abatishoboye,..." Mayor Nkusi
Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyatangiriye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabaya mu murenge wa Kabaya.
Mu ijambo yagejeje ku imbaga y'abitabiriye iki gikorwa umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yagize ati: "twegere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tubahumurize dufata mu mugongo abatishoboye, twirinda amagamo n'imyitwarire iyo ari yo yose ishobora gutoneka ibikomere bafite. Tubahore hafi intimba bafite ku mutima muri ibi bihe byo kwibuka yururuke."
Nyuma yo gucana urumuri rw'icyizere, abitabiriye iki gikorwa bunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabaya bashyira indabo kuri uru rwibutso.




Umujyanama wa Komite Nyobozi Bwana Mutwarangabo Innocent yatanze ikiganiro kijyanye no kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ku mvo n'imvano ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo yagiye ihemberwa muri leta zaranzwe no kubiba amacakubiri mu banyarwanda kugeza ubwo Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu 1994 bazira uko baremwe.


Kalisa Jean Baptiste yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu buhamya yatanze yagarutse ku nzira y'umusaraba yanyuze we n'abandi bahigwaga aza kurokoka kubera ingabo zatabaye inzirakarengane.
Yavuze ko ingengabitekerezo ya jenoside ikiriho igaragarira mu biganiro bibaho rwihishwa; ashimira ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu bukora ibishoboka byose ingengabitekerezo ya jenoside igahashywa.
Ati natwe ntabwo tuzaba ibigwari intego yacu ni "Ukwibuka twiyubaka" kandi twabigezeho. Twanze guheranwa n'agahinda kuko byari kuba ari ugutiza umurindi abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa IBUKA mu Karere Bwana NTAGISANIMANA Jean Claude nawe yashimiye ingabo zarokoye abahigwaga bagahagarika Jenoside.
Yashimiye ubutwari bw'abarokotse bataheranywe n'agahinda ubu bakaba bageze kure biyubaka.
Ati kwibuka ni inkingi ikomeye y'Ubumwe bw'Abanyarwanda. Tubukomereho kuko ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu."
Yashimiye politiki nziza yashyizeho amahirwe angana ku benegihugu bose.
Yagarutse ku bibazo abarokotse bagihura nabyo.
Yavuze ko hakiri abarokotse 380 bagituye nabi kuko bafite amacumbi ashaje;
inkunga ihabwa abatishoboye ntihagije ukurikije ibiciro biriho uyu munsi;
abandujwe indwara mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bajya kwivuza kure kandi amikoro ari make; ikibazo cy'inzibutso zitaratunganywa neza, ingengabitekerezo ya Jenoside itararanduka mu Karere ka Ngororero.
Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabaya yashojwe no gukurikira ijambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku baturarwanda.
KWIBUKA KU NSHURO YA 31 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI KU RWIBUTSO RWA KABAYA MU MAFOTO









Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…