Kabaya: abana bato baratera imbere mu gusoma bakoresheje ikoranabuhanga
Uyu munsi mu Kigo cy'Urubyiruko cy'Akarere ka Ngororero habaye amarushanwa y'abana, yo gusoma inkuru hakoreshejwe ikorabuhanga (tablets)
Ibi byakozwe kubufatanye na SAVE THE CHILDREN,
Aya marushanwa yari agamije kureba urugero abana bagezeho bakoresha ikoranabuhanga mu gusoma inkuru ndetse no gukomeza kubashishikariza umuco wo gusoma
Abana bitwaye neza kurusha abandi bahawe. bihembo birimo amakaye, amakaramu, ibikapu ndetse n'imipira yo kwambara. Igihembo nyamukuru ni Tablet yahawe umwana wahize bandi gusoma neza Ineza Elvira w'imyaka 9 wiga muri Centre Scolaire Saint Dominique Kabaya mu mwaka wa 3 w'amashuli abanza.
Umuyobozi w'irishuli Izabayo Jeannette avuga ko kuba umunyeshuli we yahize abandi babikesha isomero riri muri cya kigo cy'urubyiruko aho batira ibitabo bagashishikariza abana kubisoma. Iri shuli rimaze igihe gito rishinzwe n'umuntu ku giti cye afatanije n'ababyeyi; rifite imyaka 3 y'amashuli y'incuke n'itanu y'amashuli abanza. Riherereye mu bilometero bigera kuri 3 uvuye kw'isomero nyirizina.

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n'ababyeyi b'abana n'abafashamyumvire b'uburezi ku bigo by'amashuri byo mu murenge wa Kabaya.
Iki gikorwa cyitabiriwe n'umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Kabaya, hamwe n'umuhuzabikorwa w'ikigo cy'urubyiruko mu karere ka Ngororero.
Abana ndetse n'ababyeyi bishimiye iyi gahunda ya mbasomere. nisomera ibafasha mu kuzamura ubumenyi hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Umushinga Save the Children ku bufatanye n'isomero rikuru rya Kigali unatanga inkunga y'ibitabo mw'isomero riri mu kigo cy'urubyiruko gihererye mu murenge wa Kabaya.




Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…