Ikibazo cy'ubutaka cyari hagati y'abaturage n'uruganda rw'icyayi rwa Rubaya cyabonewe umuti

Ni ubutaka uru ruganda rwemeza ko rwaguze n'aba baturage bahejwe inyuma n'amateka mu murenge wa Muhanda mu kagari ka Bugarura ariko bo bakabihakana. Hari mu rwego rwo kwagura ubuso icyayi gihinzweho.

Nyiri uru ruganda rwa Rubaya Mountain Tea ariwe Rwanda Mountain Tea Company yagaragaje ko babajwe n'uko itangazamakuru ryabasize icyasha rititaye gucukumbra ikibazo mu mizi; ubwo ryavugaga ko bambuye abaturage ubutaka kandi aho bakorera hose baharanira iterambere ry'abaturage babaha akazi, bubaka amashuli, batanga amafumbire, imbuto n'ibindi.
Yagaragaje ko nta mwenda bafitiye abaturage; ko baguze nabo mu buryo bwemewe n'amategeko.
Yasabye ko Akarere kabafasha kubona ihererekanya butaka (mutation), kakanabafasha kunyomoza ibihuha byahise mw'itangazamakuru, ndetse na nyir'ukubitangaza akazabinyomoza.


Uwahoze ayobora uruganda rw'icyayi rwa Rubaya  Bwana Nkulikiyinka Jean Nepomuscene yavuze ku mavu n'amavuko y'ubugure aba baturage bagiranye n'uruganda igihe yari arubereye umuyobozi, agaragaza ko byakozwe mu mucyo, ko ibyo abaturage bavuga nta shingiro bifite. Yasabye ko Rubaya Mountain Tea yarenganurwa  igasubizwa  icyubahiro yambuwe kandi abaturage bagasobanurirwa ukuri nyako kw'ibintu.


                 Impande zombi zabanje kujya impaka mbere yo kumvikana

Byaje kuba ngombwa ko buyobozi bw'Akarere  butega amatwi impande zombi: Abaturage bakomeje guhakana  ko batagurishije  ariko uwari Umuyobozi w'uruganda Bwana Nkurikiyinka J.N arabanyomoza ahamya ko baguze ku buryo bukurikije amategeko kandi amafaranga yabo agashyirwa kuri konti zabo mu murenge Sacco. Yongeyeho ko ataribo bagurishije bonyine  ko hari n'abaturanyi babo uruganda rwaguze nabo.

Bwana Nkurikiyinka yanerekanaga impapuro z'ubugure ziriho imikono y'impande zombi ndetse n'iy'abagabo bahagaze kuri ubwo bugure. Izi mpapuro abaturge bakomeza kutazemera.

Bamwe mu bagabo basinye ku masezerano y'ubugure batanze ubuhamya:
Nzeyimana Leonidas wahoze ari umuyobozi w'akagari ka Bugarura akaba mu bagabo basinye ku masezerano y'ubugure yahamije ko ubugure bwabaye kandi ku buryo bwa burundu.
Mutwarangabo Innocent wari umuyobozi w'Umurenge wa Muhanda igihe ubugure bwabagaho nawe yahamije ko habayeho kugura no kugurisha ku buryo bukurikije amategeko.
Havugimana Samuel Songa  ni umuturanyi w'aba bagurishije. Nawe yahamije ko bagurishije 100%.

Nyuma yo kwisobanura no kumvikana kw'impande zombi abaturage bemeye ko bazasinya  ihererekanya ry'ubu butaka (mutation)  kuwa mbere tariki ya 8/02/2021.

 Nyuma umuyobozi w'Akarere n'inzego bari kumwe bashisihikarije aba baturage kwitabira akazi gahoraho kabategereje mu ruganda; bakirinda gupfusha ubusa amahirwe  begerejwe.   

Nk'uko bisanzwe ngo nibagaragaza ubushake bwo gukora,  uruganda rwa Rubaya Mountain Tea rwiteguye kubaha akazi gahoraho. Inzego zibegereye zasabwe gukomeze kubigisha agaciro ko gukora bakareka ibitabafitiye umumaro nk'ubunebwe n'amatiku.

Uku gukemura impaka kwateranije Komite Nyobozi y'Akarere, General Manager  wa Rwanda Mountain Tea Company, inzego z'umutekano, uwahoze ari DG wa Rubaya Mountain Tea igihe ubugure bwabagaho,  DG uyiyoboye muri iki gihe, ubuyobozi bw'umurenge wa Muhanda n'uwahoze ari umuyobozi wawo.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->