Hindiro: Urubyiruko rwibumbiye mu matsinda y’ubworozi bw’ingurube n’ inkoko, rurataka igihombo rwatejwe n’ibyorezo by’amatungo.

Yanditswe na NSENGIMANA Innocent umunyeshuri wa UR wimenyereza umwuga.

 Muri gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho yo gufasha urubyiruko kwiteza imbere bibanda cyane ku mirimo itegamiye ku buhinzi, amwe mu matsinda y’ubworozi bw’ingurube n’inkoko yo mu murenge wa Hindiro ho mu karere ka Ngororero, arataka igihombo yatejwe n’ ibyorezo byibasiye ubworozi bwabo.

Muri ayo matsinda twaganiriye ni abiri (2) akorera muri uyu murenge.

 Rimwe ni Inkomezabigwe za Hindiro, rigizwe n’ urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye ariko rukaba rudafite akazi. Umushinga warwo wari uwo ubworozi bw’ inkoko. Tuganira, batwubwira ko batangiye ari abanyamujyango makumyabiri n’umwe (21), ariko baza gucika intege basigara ari cumi na babiri (12).

inzu y'inkoko ntigikoreshwa.

Twaganiriye n’umuyobozi wa Koperative Inkomezabigwi za Hindiro bwana NSANZIMANA Jean Damascene. (NJD)

Mutangira koperative mwari mufite inkoko zingahe?

NJD: Twari dufite inkoko igihumbi (1.000) twahawe nk’inkunga y’Akarere mu buryo bwo kudufasha kwiteza imbere nk’abanyeshuri barangije kwiga ariko badafite akazi, zizamo icyorezo zitangira gupfa nuko duhomba dutyo.

Ese zapfuye zitaratanga umusaruro na muke?

NJD: Zari zitangiye kujya zitera, kuko twari tumaze kugira amagi maganarindwi (700). Urumva rero ko zatangaga umusaruro.

Nonese zose zarapfuye ntihasigara n’imwe?

NJD: Hasigaye nkeya nazo ziza gusaza muri iki gihe cya Corona kubera kubura uko tujya kugura ibiryo byazo turazitanga, kuko nta musaruro zari zigitanga, urumva ko n’icyorezo cyatugizeho ingaruka.

Ese ntabwo mwamenye icyaba cyarateye imfu muri izo nkoko?

NJD: Twaguze ibiryo bitujuje ubuziranenge n’uruganda rwa Gorillas, nuko tubihaye inkoko zacu zitangira kurumana mu kibuno. Twazanye n’abaganga bazo batubwira ko ari iyo mpamvu zapfuye.

Ese mwifuza ko Akarere kabafasha iki?

NJD: Nk’uko twari twanditse ibaruwa dusaba, twifuzaga ko Akarere kadufasha kuzahura umushinga wacu kuko twahombye tutabigizemo uruhare. Ngira ngo mwabonye ko ibisabwa byose birahari ikibura ni inko tukongera tugakora.

NIYONSABA Vestine (NV) ni umunyamuryango wa koperative INKOMEZABIGWI Hindiro, nawe aratuganiriza ku bijyanye n’ibyo bari biteze kuri iyi koperative.

Ese mutangira iyi koperative mwari muyitezemo iki?

NV: Nk’uko twari tuyitangiye tuyishimiye, twumvaga ko igiye kudukura mu bukene cyane ko nta kazi twari dufite gusa ntabwo byatwemereye.

Nyuma y’uko ihombye mubayeho ute?

NV: Ubu turababaye kuko ntakiduteza imbere tugira. Twifuzaga ko bikunze bakongera bakadufasha, kuko imbogamizi zatumye duhomba twarazibonye.

 Ubutaha ntabwo byazongera kubaho kuko. Biramutse bikunze tukongera kugira amahirwe yo gufashwa, turabizeza ko tuzabigira ibyacu bikarushaho gutanga umusaruro mwiza.

Indi koperative ni Dukore Dutere Imbere Hindiro. Iyi ikora ubworozi bw’ingurube muri uyu murenge.  Ifite abanyamuryango batandatu (6). Yatangiye ifite ingurube umunani (8), zirindwi (7) zarapfuye hasigara imwe (1).

NTAKIRUTIMANA Jean Claude(NJC) umuyobozi wungirije w’iyi koperative aratuganirira kubijyanye no guhomba kwayo.

Ikiraro cy'ingurube kirimo ubusa.

Ese ubu bworozi mwabutangiye ryari?

NJC: Twabutangiye mu mwaka wa 2020, dufite intego yo kwiteza imbere tubikesheje ubworozi ariko biza kwanga.

Ese ni ikihekibazo mwagize kugira ngo bwange?

NJC: Twaje guhura n’icyorezo kibasira ingurube zacu zirapfa. Ndakeka ko atari twe gusa kuko ni ikibazo rusange cyabaye mu karere kose.

Ni bande mwagejejeho ikibazo cy’ ubworozi bwanyu?

 NJC: Twagerageje kukigeza ku rwego rw’ Umurenge.  ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo mu murenge yarahageze areba uko zimeze aziha imiti ariko ntacyo byatanze.

Ingurube zapfuye zingana iki?

NJC:  Zimwe zapfuye zitarabyara, izindi zipfana amezi.

Mwifuza ko hakorwa iki?

 NJC: Nkuko Akarere kari kadufashije, twifuza ko kakora ubugenzuzi hakerebwa niba hari uruhare twaba twarabigizemo kugira ngo zipfe.  hanyuma nigasanga ari ntarwo, dushumbushwe izindi kuko twifuza korora. Ibisabwa byose turabifite ndetse n’ubushake bwo korora burahari.

Nkuko babikomojeho, ibyorezo mu matungo hirya no hino mu Karere byagiye bisiga amakoperative y’ubworozi amwe n’amwe aguye mu bihombo, bakaba bifuza ko Leta yahagurukira icyo kibazo kugira ngo kibonerwe umuti.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->