GUTANGIZA ICYUMWERU CY'ICYUNAMO CYO KWIBUKA KU NSHURO YA 28 GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI
Mu Midugudu yose igize Akarere ka Ngororero habereye umuhango wo gutangiza icyumweru cy'icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Genocide yakorewe Abatutsi.
Ku rwego rw'Akarere uyu muhango wabereye mu Mudugudu wa Bitare Akagali ka Kabaya mu Murenge wa Kabaya ku Rwibutso rwa Genocide yakorewe abatutsi rwa Kabaya.
Uyu muhango wayobowe n'Umuyobozi w'Akarere ari kumwe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Abayobozi b'Akarere bungirije bombi , Abayobozi mu Nzego z'Umutekano zikorera mu Karere na Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ngororero.
Ibyaranze uyu muhango:
Gushyira indabo ku Rwibutso rwa Kabaya rushyinguyemo imibiri y'abazize Genocide yakorewe Abatutsi
Ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti: Kwibuka-Twahisemo kuba umwe
Ubuhamya bw'uwarokotse Jenosode
Impanuro z'Abayobozi batandukanye
Gukurikira ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika
Bamaze gushyira indabyo ku rwibutso bakurikiranye ikiganiro ku nsanganyamatsiko igira iri: "Twahisemo kuba umwe"
Aha ku Kabaya niho Leon Mugesera yavugiye disikuru ihamagarira abajenosideri kwica abatutsi bakabajugunya mu mugezi wa Nyabarongo.

Mu buhamya bwatwanze na Mukamwiza Beatrice warokotse Jenoside yakorerwe abatutsi; yagaragaje inzira y'umusaraba Abatutsi bo mu murenge wa Kabaya banyuze ubwo bahigwaga n'abashakaga kubica babaziza uko baremwe. Yanasobanuye uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi itatewe n'ihanuka ry'indege ya Habyarimana ko ahubwo ari umugambi mubisha wari warateguwe igihe kirekire.
Perezida wa Ibuka yashimiye intambwe imaze guterwa mu bumwe n'ubwiyunge avuga ko hakiri ibibazo by' imanza za Gacaca zitararangizwa n'imibereho ya bamwe mu barokotse igikeneye kunozwa. Yasabye ubuyobozi bw'Akarere gukora ubuvugizi ibibazo bikabonerwa ibisubizo. Umuyobozi w'Akarere yagarutse ku nsanganyamatsiko "Twahisemo kuba umwe" asaba abitabiriye kwibuka guca ukubiri n'amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside bagafata mu mugongo abarokotse Jenoside.
Yibukije abitabiriye kwibuka kwirinda imvugo n'ibikorwa byatoneka inkovu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abasaba gukomeza kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside.
Igikorwa cyashojwe no gutega amatwi ijambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagejeje ku banyarwa kuri uyu munsi twibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.


Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…