Ngororero: Ibikorwa by'Umufatanyabikorwa World Vision yamurikiye Akarere ka Ngororero birivugira.
World Vision ni umwe mu bafatanyabikorwa b'imena bakorera mu karere ka Ngororero. Ikorera mu mirenge ya Nyange na Matyazo. Kuri uy wa mbere tariki ya 21/06/2021 yamuritse ikigo cy'urubyiruko YESS (Youth Empowerment Support Services) Center kirimo ibikoresho bifite agaciro ka 130,000,000 frws. Ni ibikoresho bijyanye n'ububaji, sudire, amashanyarazi, ubucuzi n'ubwubatsi. Harimo n'imashini ikora imisumali. Ubu kirimo abanyeshuli 45 bibumbiye muri koperative bise Nyange Vision. Muribo abakobwa ni 15. Urubyiruko rwatanze ubuhamya bugaragaza akamaro ko kwiga imyuga. Bavuze ko ubu bashobora kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwiyambika no kwitunga.


Uwingabire Sandrine yahisemo umwuga wo gusudira. Yarangije amashuli yisumbuye ntiyabona akazi ahitamo kugana YESS Center. Mu buhamya bwe yavuze ko nk'umukobwa ashobora kwirwanaho mu buzima yigurira ibyo akeneye byose. Yagize ati "sinshobora kwirirwa ku muhanda nipfusha ubusa kandi nzi umwuga wo gusudira". Yahamagariye bagenzi be kugana iki kigo kizabarinda ababashukisha ubusabusa bikabaviramo gutandukira umurongo mwiza w'ubuzima
Rukundo Vedaste ni umugabo uherutse kurushinga.Yavuze ko kubera ibi bikoresho by'imyuga inyuranye World Vision yashyize muri YESS Center, yavuye mw'icuraburindi ubu akaba yarageze ahabona. Yongeyeho ko ateganya kwishyurira umugore we amashuli ya kaminuza.

Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda Bwana Sean Kerrigan yashimiye ubuyobozi bw'Akarere ka Ngororero kubera ubufatanye bwagaragarije World Vision bigatuma igera ku ntego zayo mw'iterambere ry'abatuye aka karere.
Yavuze ko ashimishijwe n'ubuhamya bwatanzwe n'urubyiruko rushobora kwivana mu bukene bityo intego nyamukuru ya World Vision yo guharanira ejo heza h'abagenerwabikorwa bayo ikaba igezweho.
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba bwana Habitegeko Francois yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika udahwema kuzirikana icyateza abanyarwanda imbere by'umwihariko urubyiruko. Yagize ati iyo ushoye mu rubyiruko ubu wubatse u Rwanda rw'ejo. Ati nta wize imyuga ushobora kubera Leta umuzigo.
Yashimye umufatanyabikorwa World Vision avuga ko iyi nkunga yahaye urubyiruko izabyazwa umusaruro igahindura isura y'imibereho yarwo. Yasabye abasore n'inkumi biga muri iki kigo gutekereza ku buryo bwagutse, bagakora bashaka amasoko.
Yasabye urubyuruko rw'Akarere ka Ngoroero n'uturere bihana imbibi kugana iki kigo rugakora kandi rugakura mu myumvire kuko ubuyobozi bubari inyuma. Yanabasabwe gucunga neza umutungo n'ibikoresho by'iki kigo.
Mu murenge wa Matyazo hatashywe ku mugaragaro inzu y'ababyeyi nayo yubatswe ku nkunga ya World Vision ifite agaciro ka 79.815.066 frws.
Muri ibi bihe by'icyorezo cya Coronavirus World Vision yagize uruhare rukomeye mu kubaka ibikorwa remezo by'isuku (ubukarabiro) mu mashuli, ibigo nderabuzima, insengero n'ibigo abagenzi bategeramo ibinyabiziga. Yanagize uruhare rukomeye mu kugeza amazi meza ku baturge yubaka imiyoboro y'amazi, amashuli n'amarerero y'abana no kuyashyiramo ibikoresho.
ANDI MAFOTO YARANZE IGIKORWA








Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…