Gatumba sector: Inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi zunamiwe
Kuri uyu wa 13/06/2021 ku rwibutso rwa Kibirira ruherereye mu murenge wa Gatumba habaye igikorwa cyo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri 8 y'abazize jenoside yakorewe abatutsi.
Igikorwa cyitabiriwe n'umuyobozi w'Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid ari kumwe n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere, president wa IBUKA mu Karere n'abahagarariye imiryango y'ababuze ababo bashyinguye kuri uru rwibutso.
Umuyobozi w'Akarere yihanganishije abarokotse jenoside yibutsa ko yakomotse ku macakubiri yabibwe n'abayobozi babi.
Yasabye buri wese kwamagana amacakubiri no gukurikiza umurongo mwiza wa Leta y'ubumwe iharanira kubanisha abanyarwanda binyuze muri gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge.
Yasabye kandi ababa bazi ahakiri imibiri itarashyingurwa gutanga amakuru ikaboneka igashyingurwa mu cyubahiro.
Igikorwa cyashojwe no gushyira indabo kuri uru rwibutso rushyinguwemo inzirakarengane 24.723.



Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…