Gatumba: abaturage bibukijwe kubungabunga ibidukikije

Umuganda ngarukakwezi usoza ukw'Ukwakira wabereye mu mirenge yose. Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Gatumba aho ba Honorables Depite Nyabyenda Damien na Gihana Donatha bifatanije n'abaturage b'uyu murenge gutunganya ahangijwe n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bunyuranije n'amategeko basiba ibinogo banatera ibiti. 
Bari kumwe n'umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe, abayobozi b'Akarere bungirije bombi, inzego z'umutekano,  abayobozi n'abaturage b'umurenge wa Gatumba. 


 Nyuma y'umuganda abaturage baganirijwe kuri gahunda za Leta zitandukanye:
Visi Meya ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Uwihoreye Patrick yabaganirije ku kubungabunga ibidukikije, ku kamaro k'igiti, igihembwe cy'ihinga. Abaturage bihanangirijwe  guca ukubiri n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bunyuranije n'amategeko. 
Visi meya ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe Benjamine yibukije abaturage kwitwararika isuku ahantu hose, ku mubiri no ku myambaro.
Yagize ati intero "isuku hose ihera kuri njye, nkunda isuku sindebera umwanda" tuyigire iyacu.
Yasabye abaturage kubahiriza gahunda yo kwivana mu bukene kuko amahirwe bahawe n'ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu bagomba kuyabyaza umusaruro. 
Umuyobozi wa Police station ya Gatumba yibukije abaturage gukomeza gusigasira umutekano barinda ibyagezweho by'umwihariko ibikorwa remezo.
Hon. Depite Nyabyenda yagarutse ku buhinzi asaba abahinzi n'aborozi kwitabira ubwishingizi bw'imyaka n'amatungo, kurwanya imirire mibi n'igwingira,  kubungabunga ibidukikije no gusigasira ibikorwa remezo. Yanashimiye abaturage uburyo bitabiriye amatora kandi bagatora neza. Yabasabye kwivana mu bukene bubahiriza gahunda ya Gira Wigire ntibapfushe ubusa amahirwe bahawe n'ubuyobozi bwiza bw'igihugu cyacu abafasha kwiteza imbere. 

Abaturage bahawe umwanya wo kubaza, gutanga ibitekerezo  no gushima. Ibibazo byabajijwe byose byashubijwe.

Umuyobozi w'Akarere yashoje ashimira intumwa za rubanda uburyo zikomeje kwegera abaturage bakamenya uko babayeho, ibibazo bafite no kubafasha kubishakira ibisubizo. Yongeye gusaba abaturage kubahiriza gahunda za Leta zigamije kubateza imbere kandi bakarinda ibyagezweho.


Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →
-->