COMPASSION INTERNATIONAL RWANDA irateganya gukorera mu mirenge yose.

Byatangarijwe mu nama nyunguranabitekerezo yahuje intumwa za Compassion International Rwanda ziyobowe n'umuyobozi mukuru ukuriye ubufatanye n'amatorero ( Senior Manager of partnership) Bwana Muligo Eugine, Komite Nyobozi y'Akarere ka Ngororero n'abakozi  bafite aho bahuriye n'iterambere n'imibereho y'umwana kuva ku Karere kugera ku rwego rw'imirenge 7 Compassion ikoreramo  ariyo GATUMBA,NYANGE,SOVU,BWIRA,KAVUMU,MUHANDA,NGORORERO na KABAYA 

Intego y'inama yari ukugaragaza ibikorwa Compassion yakoze mu myaka 5 ishize no kugisha ubuyobozi bw’Akarere inama ku mikorere hagambiriwe kurushaho gukora neza no gufasha mu  iterambere ry'imibere myiza y'abaturage .

Nyuma yo gusobanura amavu n’amavuko, intego zayo, indangagaciro n’ikerekezo' intumwa za Compassion zagaragaje   ko mu Karere ka Ngororero uyu mushinga ufasha mu nkingi y’imibereho myiza mu ngingo zikurikira

1.UBUREZI:

Abana 2542 bari mu mashuri y'incuke, abanza, ayisumbuye na kaminuza bahabwa ibikoresho  by'ishuri, imyambaro y'ishuli, minerval n'uburyo bwo gufata ifunguro kw'ishuli (school feeding) mu mashuri y'incuke n'abanza.

2.UBUZIMA:

Abana bitabwaho bakiri mu nda z'ababyeyi babo, ababyeyi batwite bakipimisha neza,bakabyarira kwa muganga,abana bose bakorerwa isuzumarusange (Health screening) rikorwa n'ibitaro buri mwaka, kuvuza abarwaye, kwita ku bafite ubwandu bwa Sida,…kwita ku isuku n’isukura.

3.  IBIBAZO BIBANGAMIYE IMIBERHO MYIZA (HUMAN SECURITY ISSUES)

Compassion ifasha mu  gusana amazu, kubaka ubwiherero  haba mu ngo z’abagenerwabikorwa ndetse no ku matorero, yubaka ibigega n’imiyoboro y’amazi,…

4.KURWANYA IMIRIRERE MIBI N’IGWINGIRA

Abana bagaragayeho imirire mibi bafashwa kuyivamo bahabwa indyo yiganjemo intungamubiri, imiryango ikorozwa inkoko zitera amagi n'inka z’umukamo…. Ibi kandi bikorwa hibandwa cyane ku bukangurambaga no kwigisha kwifasha hatabayeho guhora bateze ibiganza

5.AMATSINDA Y’URUBYIRUKO N’ABABYEYI

Amatsinda 105  y’ababyeyi n’urubyiruko ubu afite amafaranga 37,351,814 abafasha kwishyura mutuweli,kubitsa no kugurizanya,ubucuruzi buciriritse,ubuhinzi n’ubworozi, gukemura ibibazo byo mu buzima …ku buryo hari ikizere ko no mu gihe Compassion yaba itagikorera mu matorero aya matsinda yasigara afasha iyi miryango.

COMPASSION izakomeza kandi kongera abagenerwabikorwa mu mishinga ihari no gukorera mu yindi mirenge 5 isigaye y’akarere ka NGORORERO mu gihe amatorero azaba yujuje ibisabwa.

Compassion ifite abageberwabukorwa 2686.
Ifasha abana bari mu mashuri 2542 barimo abo mu mashuli y' incuke199, mu mashuli abanza 2307, abo mu yisumbuye 23, abo muy'imyuga 9 n'abo muri kaminuza 4.
Ku nkunga ya Compassion hubatswe ikibuga cy'umupira w'amaguru 1, imyicundo (imicundebo)2, hasanwe amazu58, hubatswe  inzu 42, hatanzwe ibigega by'amazi 16, ubwiherero bwiza 70, imiyoboro y'amazi 2, solar system 1, imirindankuba10. Abantu bagobotswe kubera Covid19 babonye inkunga igera kuri 2,936,400 frws. Mu myaka 5 imaze mu Karere ka Ngororero Compassion International yatanze ubufasha bufite agaciro ka  3,140,849,867frws.

IBIBAZO, IBITEKEREZO N’IBYIFUZO

1.Ikibazo cy’ibikorwaremezo nk’imihanda, amashanyarazi ,amazi,… bituma aho imishinga iri hatagerwa cyane cyane muri iki gihe cy’imvura

Akarere kasubije ko ikibazo kakizi kandi kizakemuka

2.Abana baturiye  Paruwase ya EPR GASEKE muri NYANGE nta shuri ryisumbuye ribegereye

Akarere kasubije ko nabyo bibari ku mutima bizashyirwa mu ngengo y’imari

3. Ikibazo cy’abadafite ibibanza itorero rikabura uko ribafasha kubaka

Akarere kasubije ko nihabaho iteganyamigambi rihuriweho ibibanza nabyo bizashyirwamo.

4.Ikibazo cy’abana bata ishuri

Amatorero yavuze ko agiye gukaza ubufatanye mu kubasubiza mu ishuri

5.Ikibazo cy’abana batsindwa kandi barabonye ibyangombwa byose: Amatorero na COMPASSION bavuze ko bagiye kurushaho gufasha abo bana babaha inyigisho z’inyongera, banavuga ko gutsindwa biterwa n’ibintu byinshi birimo nko kuba umwana yarahuye n’ibibazo akiri mu nda ya nyina. Aha hari igisubizo cy’uko ubu COMPASSION ifite program yo kwita k'umwana akiri mu nda ya nyina.

6.Abari mu nama basabye ubuyobozi gukomeza kuba hayi umugenerwabikorwa bashyira imbaraga mu kumufasha  gucunga neza ibyo ahabwa birimo n’amatungo yorozwa.

7.Abari mu nama bumvikanye ko bagomba gushyira imbaraga mu gukumira ihohoterwa ry’umwana.

8.Abari mu nama bemeranije ko akarere kazarushaho kwegera Amatorero afashwa na COMPASSION kenshi ,kubagira inama no kuborohereza mu mikorere ya buri munsi


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->