Abayobozi b'ibigo by'amashuli biyemeje gushyira mu bikorwa intego z'uburezi ziri muri NST1

Kuwa 18.09.2022 muri salle y'urubyiruko y'Akarere ka Karongi, habereye inama y'uburezi yahuje ubuyobozi bw'Intara y’Iburengerazuba, Ministeri y'uburezi, Abayobozi b'uturere n' ababungirije bashinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage, abayobozi b'ibigo  by'amashuri ya Leta n'afatanyije na Leta k'ubw'amasezerano mu turere twa Ngororero, Rusizi,Nyamasheke na Karongi.
Inama yayobowe na Guverineri w'Inatara y'Iburengerazuba Bwana Habitegeko Francois, arikumwe na Hon. Akimpaye Christine
n'umuyobozi mukuru w'igenamigambi muri Minisiteri y'uburezi Nsengiyaremye Christophe.


Ibiganiro byatanzwe:
1.Imiyoborere iboneye y'ibigo by'amashuri n'uruhare rw'umuyobozi w'ikigo mu gukemura ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda,
2.Intekerezo shingiro n'imiyoborere y'u Rwanda kuva 1994,
3.Ibyagezweho mu burezi mu Intara y'Iburengerazuba.
Nyuma yo kugezwaho ibiganiro byibanze kurebera hamwe uko gahunda y'uburezi ihagaze mu turere haba mu mitsindire,ubwitabire bw'abanyeshuri, gahunda yo kugaburira abana kw'ishuli ,imicungire y'umutungo w'ibigo haba ibikoresho, abakozi n'amafaranga;ndetse hakagaragara ko hari ibishimwa ariko hakaba hari na byinshi bitameze neza inama yasanze hari ibigomba gukosorwa  harimo:
1.imibare y'abana bata ishuli ikiri  hejuru,
2.imitsindire ikiri hasi,
3.Kugaburira abana kw'ishuli   bitaragera ku 100%
4.Abayobozi bataba ku bigo,
5.Abayobozi, abarezi n'abanyeshuri bakirangwa n'imyitwarire mibi,
6.umwanda ku mashuri n'ibindi...


Abari mu nama bafashe imyanzuro ikurikira:
1.kuzamura ireme ry'uburezi no gukorera ku mihigo bikazagaragazwa n'imitsindire ,
2.gushyira imbaraga muri gahunda y'ifunguro bana bose bakarira ku Ishuli,
3.gukora ubugenzuzi buhoraho mu mashuli no kubukorera abarezi,
4.kwirinda imyitwarire igayitse ahubwo hakimakazwa indangagaciro nyarwanda yaba mu barezi ndetse no mu banyeshuri,
5.guhanga udushya tugamije kurwanya ukuva mu mashuli kw'abana,
6.kurushaho kwigisha amateka y'imiyoborere y'Igihugu cyacu ku rubyiruko no ku bakuru hagamijwe gusigasira ibyagezweho ndetse no kwirinda icyari cyo cyose cyagarura amacakubiri mu banyarwanda yatugejeje kuri Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abari mu Inama bashimye ibimaze kugerwaho ndetse banashimira Nyakubahwa Perezida  wa Repubulika  ku byo amaze kutugezaho harimo:
1.kuzamura umushahara wa Mwalimu
2.Gushyiraho mwalimu sacco,
3.gahunda ya school feeding,
4.ibyumba by'amashuri byubatswe mu kugabanya ingendo n'ubucucike n'ibindi...
Abari mu nama biyemeje kwihatira kugera ku ntego z'uburezi ziri muri NST1.


Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →
-->