Abanditsi b'irangamimerere barasabwa kwirinda ibirarane kuko bidindiza igenamigambi rihamye.
Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 07 Gicurasi 2021, kuri hotel Nirvana iherereye mu Karere ka Rubavu habaye inama yahuje inzego zitandukanye zirimo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba,
abanyamabanga nshingwabikorwa b’Uturere, abahagarariye Urubyiruko rw’Abakorerabushake, abahagarariye Inama y’igihugu y’Abagore, Inama y’Igihugu y’urubyiruko, Inama y’igihugu y’Abafite Ubumuga, abashinzwe guhuza inzego n'imenyekanisha mu turere n'abanyamakuru bakorera mu Ntara y'iburengerazuba. Hari kandi intumwa za Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihuhu n'iz'Ikigo cy'igihugu gishinzwe indangamutu (NIDA). Aba baganiriye kuri gahunda nshya y’irangamimerere ryifashishije ikoranabuhanga (CRVS: Civil Registration and Vital Statistics).
Intumwa ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana Uwitonze Innocent yavuze ko serivisi y'irangamimerere ari uburenganzira bw’umuntu ko kuyihabwa atari impuhwe aba agiriwe.
Bwana Uwitonze yongeyeho ko inama igamije gusobanura uburyo hashyirwa mu ngiro itegeko nomero 32/2016 ryo kuwa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango. Ibi bazavanaho ingendo ndende ababyeyi bakoraga bajya kawandikisha abana bavutse ku mirenge; binagabanye imvune ku miryango mu kwandikisha abapfuye
kuko izi serivisi zizajya zitangirwa mu bigo by'ubuvuzi (ibitaro n'ibigo nderabuzima byaba ibya Leta ndetse n'ibiy'igenga). Igihe aha bidashobotse nk'igihe umubyeyi atabyariye kwa muganga umwana azajya yandikishwa ku kagari.
Abaturage barasabwa kwandikisha abapfuye mu gihe cyagenwe (iminsi 30) kuko bituma hamenyekana icyateye urupfu cyaba ari icyorezo kigafatirwa ingamaba mu maguru mashya.

Mu kiganiro yatanze, umukozi w’Ikigo cy'igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) Madame Harelimana Marguerite yagize ati “Sisiteme nshya y’Irangamimerere ry'uburyo bw'ikoranabuhanga yegerejwe abaturage kubera ko amakuru menshi y’ingenzi azajya yuzurizwa kwa muganga aho umwana yavukiye cyangwa ku biro by’Akagari mu gihe umwana atavukiye kwa muganga.”
Irangamimerere rikozwe neza ni umwe mu misingi y'iterambere: rizagabanya impaka zishingiye kw'izungura, rizimakaza uburenganzira bw'umwana no kumurinda ihohoterwa, igenamigambi rizakorwa ku buryo bwuzuye ntakugenekereza.
Aha abanditsi b'irangamimerere haba mu mirenge no mu bigo by'ubuvuzi bakaba basabwa kwirinda ibirarane bishobora kubangamira igenamigambi rihamye.
Abaturage bemeza ko mbere kubona serivisi y'irangamimerere byabagoraga kubera gukora ingendo batakaza igihe; bishimiye ko uburyo bushya buzoroshya byinshi: umwana avukira kwa muganga akaba ari naho yandikirwa, bigatuma ababyeyi badasiragira bajya ku murenge
kumwandikisha.
Umukozi wa NIDA yavuze ko muri iyi gahunda nshya y’iranagmimerere ry'koranabuhanga hazatangwa nimero ( NIN= National Identification Number) izajya iranga
umuntu, ikamutandukanya n’undi muntu uwo ariwe wese. Umwana wese ukivuka uzayifata akimara kwandikwa ninayo azafatirahho indangamuntu.
Yasabye ko serivisi y'irangamirere yajya itangwa buri munsi hakirindwa ibirarane.
Mu bitaro bikuru iyi serivisi itangwa n'ukuriye abaforomo n'ababyaza, mu bigo nderabuzima igatangwa n'abayobozi babyo, mu bitaro byigenga itangwa n'abayobozi babyo.


Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…