Umurenge wa Nyange: "Birarambiranye guhora twinginga abantu ngo barange aho imibiri y'inzirakarengane iherereye"- Minisitiri Dr Bizimana
Uyu munsi Kuwa 16/04/2023 mu Karere ka Ngororero hakomeje ibikorwa byo Kwibuka ku Nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biri gukorwa ku insanganyamatsiko igira iti: "KWIBUKA TWIYUBAKA".
Byakomereje ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyange ruherereye mu Murenge wa Nyange mu Kagali ka Nsibo mu Mudugudu wa Nyarusange.


Aha niho padiri Seromba Athanase yifashishije imashini ya tingatinga (kateripirali) yakoraga umuhanda ariturira Kiliziya ku mbaga y'abatutsi bari bayihungiyemo bizeye kuharokokera.
Aha ikaze abashyitsi umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abasaba gukomeza gutwaza baharanira iterambere rirambye.


Uwizeye Jean de Dieu wo muri Association Modeste et Innocent yatanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no ku isanamitima. Yibukije abagifite imitima inangiye badashaka kwerekana aho Imibiri y'inzirakarengane iherereye ngo ishyingurwe mu cyubahiro barimo bicukurira imva batabizi kandi ko babangamiye politiki y'Ubumwe n'ubwiyunge u Rwanda rwimirije imbere.


Kamanzi Innocent watanze ubuhamya yagarutse ku nzira y'umusaraba yanyuze we n'abandi batutsi bahigwaga. Yanze guheranwa n'agahinda ubu ageze kure yiyubaka. Yagiye mu ngabo z'Igihugu mu gihe cy'imyaka 10; ananejejwe no kuba atanga umusanzu mu kubaka Urwamubyaye.
Uhagarariye IBUKA ku rwego rw'Igihugu Niyitanga Irené yagaye abateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa barimo abahumanije insengero bakaziciramo inzirakarengane. Yagize ati "umugambi wo kutumaraho ntibawushoje kuko turiho kandi turakomeye"
Mw'ijambo rye Minisitiri w'Ubumwe bw'abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu Hon. Bizimana Jean Damascene yashimiye abatanze ibiganiro asaba abakoze Jenoside kwatura kugirango bakire ati kuko ushaka gukira indwara arayirata.



Yagarutse ku mateka ya Jenoside kuva 1959 n'ubugome ndengakamere bwagiye buranga iyicwa ry'abatutsi mu bihe bitandukanye ndetse ko n'abagore babigizemo uruhare bakica abana urubozo. Avuga ku bwicanyi bwa padiri Seromba yavuze ko bwari bwuje ubugome agira ati "umupadiri wica abo ashinzwe gukiza amaze iki". Yashimiye ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu butahwemye kubanisha abanyarwanda.
Minisitiri Bizimana yavuze ko birambiranye kuba nyuma y'imyaka 29 hakiri abantu bacyingingwa ngo barange aho Imibiri y'abishwe iherereye. Ati barihima kuko barapfa urubozo bumva. Yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi agira ati "mukomere kandi mukomeze mwiyubake nibwo buryo bwo guha icyubahiro abacu twakundaga."
Hashyinguwe mu cyubahiro Imibiri 34 y'inzirakarengane yabonetse hanunamirwa inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Nyange hashyirwa indabyo aho baruhukiye.
Hafi y'uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange hari igucumbi cy'intwari z'Imena z'Abanyeshuri b'i Nyange babibye Imbuto ya Ndumunyarwanda ubwo bangaga kwitandukanya bakurikije icyitwaga amoko icyo gihe babisabwe n'abicanyi bagasubiza bati "Twese turi abanyarwanda". Bahisemo guhara ubuzima bwabo aho kwicamo ibice nk'uko politiki mbi y'amacakuburi yari yaracengejwe.







Uyu munsi wubahirijwe na Minisitiri w'Ubumwe bw'abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu Hon. Dr Bizimana Jean Damascene ari nawe wari umushyitsi mukuru, intumwa za rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko Hons. NYABYENDA Damien, MBAKESHIMANA Chantal, MUZANA Alice, AYINKAMIYE Speciose, UWAMARIYA Veneranda na BAKUNDUFITE Christine; Abasenateri Hons. NIYOMUGABO Cyprien, MURESHYANKWANO Marie Rose na NSENGIYUMVA Fulgence; Komite Nyobozi y'Akarere, Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere Madame Nyiramasengesho Jeannette n'abandi bajyanama, abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere, imiryango y'ababuze ababo baruhukiye muri uru rwibutso, abayobozi b'amadini n'amatorero, Perezida wa Ibuka n'uwa AVEGA n'abaturage b'umurenge wa Nyange n'iyo bihana imbibi.






Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…