Umurenge wa Ngororero: Ubuhamya bwa Mukasano Gaudence bwashenguye imitima ya benshi

Uyu munsi gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakomereje ku rwibutso rwa Ngororero mu murenge wa Ngororero.
Uwizeye Jean de Dieu wo muri Association Modeste et Innocent (AMI) yavuze ko kuba abantu bafite intimba ku mutima biyongera ari uko  hakiri abantu bagifite imitima inangiye badashaka kwerekana aho imibiri y'abishwe iherereye ngo ishyingurwe mu cyubahiro.


Ubuhamya bwa Mukasano Gaudence warokotse Jenoside yakorerwe Abatutsi bwashenguye benshi. Yagarutse ku nzira y'umusaraba yanyuze we na bagenzi be ubwo bahigwaga n'abicanyi. Yabonye urwagashinyaguro bishe inzirakarengane zari kumwe nawe. Yabonye imbaga y'abatutsi batemagurwa. Yabonye n'abahambwe ari bazima.
Yavuze ku buzima bugoye babayemo mu cyahoze ari ingoro ya MRND  bicwa n'inyota n'inzara. Yashimiye Inkotanyi zarokoye Abatutsi bahigwaga zikanahagarika Jenoside. Ubu yarangije masters ari kwiga PHD. Yahamagariye buri wese kurwanya yivuye inyuma ingengabitekerezo ya Jenoside no kwamaganira kure abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Perezida wa Ibuka Ntagisanimana Jean Claude yagarutse ku bibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abarokotse birimo amacumbi ashaje hamwe na hamwe, imanza za gacaca zitararangizwa kimwe n'abasahuwe imitungo bakaba batarayisubizwa. Yasabye ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere la Ngororero yakwandikwa bidatinze.
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yavuze ko ubuyobozi bw'Akarere bwitaye ku gushakira ibisubizo birambye ibi bibazo byose.
Yashimiye abarokotse banze guheranwa n'agahinda ubu bakaba barateye intambwe ikomeye mu kwiyubaka.


Honorable Manirarora Annoncée yagarutse ku mibiri itaraboneka agira ati ese "izajya iboneka ari uko hari gukorwa umuhanda, mvura yatenguye ubutaka, cyangwa igihe cy'hinga". Yasabye abakinangiye imitima kwisubiraho kuko kutaranga aho imibiri iherereye ari imbogamizi ku bumwe n'ubwiyunge kuko bituma abababuze  bahorana intimba ku mutima.
Yashimiye ingabo  zahagaritse Jenoside avuga ko itazongera ukundi kubera Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uri kw'isonga ry'imiyoborere myiza.
Yasabye ko urwibutso rwa Ngororero rwakubakwa neza bityo amateka yarwo akarushaho gusigasirwa.


Igikorwa cyashojwe no kunamira inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ngororero, hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri yabonetse.
Uyu munsi wubahirijwe n'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere n'abandi bajyanama, Komite Nyobozi y'Akarere, Perezida wa Ibuka, umuyobozi wa AVEGA, abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere, umuyobozi wa RIC n'abandi bayobozi b'amadini n'amatorero, Perezida wa JADF abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n'imbaga y'abaturage baturutse imihanda yose by'umwiharuko abafite ababo baruhukiye mu rwibutso rwa Ngororero.


Ngororero: Ubushakashatsi bwa RGB ku Ikarita y’Isuzuma ry’Imitangire ya Serivisi ku Baturage (CRC) buri gukorerwa mu mirenge.


Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: RCCDN yateje intambwe igaragara abagenerwabikorwa bayo

Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →
-->