Umurenge wa Muhororo: BRALIRWA yabahaye urumuri

Kuri uyu wa 29/08/2023 mu mudugudu wa Gapfura, mu kagari ka Rusororo mu murenge wa Muhororo habereye igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro amasahanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba  n'ibikoresho bijyana nayo  birimo radio zahawe ingo 51 na televiziyo 9 zahawe abakora ubucuruzi butanddukanye.  Byatanzwe n'umufatanyabikorwa BRALIRWA ku bufatanye na BBOXX Rwanda.


Uyu muhango witabiriwe  n'Umunyabanga Uhoraho muri Ministeri y'Ibikorwaremezo Bwana ABIMANA Fidele  wari umushyitsi mukuru, Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe, Umuyobozi wungirije muri REMA n'abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere.

Ku ruhande rw'umufatanyabikorwa hari Umuyobozi mukuru wa BRALIRWA Bwana Etienne SAADA, hari umuyobozi wungirije muri  BBoxx Bwana Beni Bizima.
Umuhango waranzwe no gusura bamwe mu bahawe imirasire bagaragaza impinduka nziza nyuma yo gucanirwa.

Iyakaremye Innocent, umwe mu bahawe urumuri yavuze ko bashimira BRALIRWA  yabavanye mu mwijima ikabaha urumuri. Yavuze kko igihe cya nijjoro bagorwaga bacana akatadowa n'ibishishimuzo kugirango babone. Ibi ngo biagira ingarukka mbi ku buzima bwabo no ku mibereho ya buri munsi. Hakurikiyeho ibiganiro byatanzwe n' abayobozi maze umushyitsi mukuru asabaa abaturage gufata neza ibikorwa remezo bahawe kandi bakabibyaza umusaruro..
Umufatanyabikorwa Bralirwa yijeje ko yiteguye gukomeza gufasha abaturage muri gahunda zitandukanye mu rwego rwo gufatanya n' ubuyobozi mu kuzamura imibereho myiza yabo.


Ngororero: Ubushakashatsi bwa RGB ku Ikarita y’Isuzuma ry’Imitangire ya Serivisi ku Baturage (CRC) buri gukorerwa mu mirenge.


Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: RCCDN yateje intambwe igaragara abagenerwabikorwa bayo

Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →
-->