Umurenge wa Muhanda: Bishimiye gahunda ya "Egera umuturage, umutege amatwi umufashe gukemura ibibazo afite"
Mu murenge wa Muhanda mu kagari ka Gasiza habereye inama y'abaturage bose kuri gahunda y'Akarere ya "Egera umuturage, umutege amatwi umufashe umukemurire ikibazo."Abaturage baganirijwe:
✓Ku itegeko rigenga umuryango, gukemura amakimbirane mu ngo hatisunzwe inkiko n'ubwuzuzanye mu muryango
✓Umutekano:
-Kwirinda amakimbirane yo mu ngo
-Kwirinda ubusinzi n'urugomo
-Kurwanya ubucuruzi bw'abantu(Human Trafic)
-Kurwanya ubujura buciye icyuho bw'amatungo,gutobora amazu no kwiba insinga z'amashanyarazi
-Gufatanya gufata abantu bigize ibihazi bakekwaho ubwo bujura.
-Gukumira icyaha kitaraba
-Gutangira amakuru kugihe
-Kubungabunga umutekano w'ibikorwa byagezweho no kwicungira umutekano hakorwa irondo neza.


Abaturgae banaganirijwe kuri gahunda za Leta:
✓Isuku n'isukura mungo,ku mubiri no muri centres z'ubucuruzi
✓Kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana
✓Kurwanya isuri
✓Kurwanya ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko
✓Kwishyura ubwisungane mu kwivuza 2023-2024 na Ejo Heza
✓Gukunda umurimo no guhinga imbuto zindobanure hakoreshwa n'inyongeramusaruro
✓Kugira imihigo no kumenya kuyisobanura hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y'abaturage
Nyuma hakiriwe ibibazo n'ibitekerezo by'abaturage bihabwa umurongo. Muri rusange abaturage bishimiye ubuyobozi bw'karer kiri iyi gahunda yo kurushaho kwegerwa, bategwa amatwi ari nako bakemurirwa ibibazo.

Umushyitsi mukuru yari Umuyobozi w'karere Bwana NKUSI Christophe waje ari kumwe n'umuyobozi w'Ingabo z'ikorera mu karere ka Ngororero na Rutsiro Major Joseph RUHOGO, umuhuzabikorwa wa MAJ mu Karere Madame ABANDIBANA Theresie n'Umukozi ushinzwe imikoreshereje y'ubutaka mu Karere Bwana KABAGEMA Roger. Bakiriwe n'umuyobozi w'umurenge Bwana HABAMENSHI J.Maurice ari kumwe n'uhagarariye ingabo zikorera mu murenge, DASSO Coordinator BONANE Jean Baptiste. Inama yitabiwe kandi n'abakozi b'umurenge,inzego z'ibanze mu tugari, inkeragutabara na DASSO
Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…