Umurenge wa Muhanda: Abatutsi bari bahungiye ku gasozi ka Kesho baroshywemo inzuki batatanye bicishwa amasasu

Uyumunsi mu Karere ka Ngororero gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu w'1994 yakomereje ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kesho ruherereye mu murenge wa Muhanda.
Aka gasozi wa Kesho kari kahungiyeho imbaga y'abatutsi baranzwe no kwirwanaho bakumira ibitero by'abicanyi.. Baje kugabwaho ibitero n'abasirikare bahangana nabyo birwanaho bakoresheje amabuye baza kuganzwa n'amasasu.


Mukandoli Beatrice watanze ubuhamya  yagarutse ku butwari bw'abatutsi bari bahungiye kuri aka gasozi ka Kesho, uburyo bahanganye n'ibitero bakabisubiza inyuma. Yavuze uburyo babaroshyemo inzuki batatana  bakabamishamo amasasu.
Yashimiye ingabo zarokoye inzirakarengane zikanahagarika Jenoside, anashimira ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME budahwema kuzirikana ku mibereho myiza y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.


Perezida wa Ibuka Bwana Ntagisanimana Jean Claude  yagarutse ku bibazo bikibangamiye abarokotse nko kuba hari abataragira amacumbi akwiriye, imanza z'inkiko gacaca zitararangizwa kimwe n'imitungo yasahuwe itarishyurwa bene yo. Yasabye ko igikorwa cyo kwandika amateka  ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ngororero cyakwihutishwa.
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti  "Twibuke twiyubaka" ashimira abarokotse uburyo banze guheranwa n'agahinda ubu bakaba bageze aheza biyubaka ari nako biyubakira Urwababyaye.
Mayor Nkusi yavuze ko ibibazo perezida wa Ibuka yakomojeho ubuyobozi bw'Akarere bubizirikana kandi ko ibitarakemuka birimo gushakirwa ibisubizo birambye.
Yibukije abaturage kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside no kwamagana abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko abaroshywe mu mugezi wa Giciye nabo bazajya bibukwa kuri iyi munsi.
Yibukije imbaga y'abaturage ko uwaba azi aho Imibiri y'inzirakarengane iherereye yaherekana bagashyingurwa mu cyubahiro bityo intimba y'ababo ikururuka.


Iyi  gahunda yitabiriwe na  Komite Nyobozi y'Akarere ka Ngororero, bamwe mu bajyanama b'Inama Njyanama y'Akarere, Perezida wa Ibuka, uhagarariye AVEGA, abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere, imiryango y'ababuze ababo baruhukiye ku rwibutso rwa Kesho n'abaturage b'umurenge wa Muhanda


Ngororero: Ubushakashatsi bwa RGB ku Ikarita y’Isuzuma ry’Imitangire ya Serivisi ku Baturage (CRC) buri gukorerwa mu mirenge.


Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: RCCDN yateje intambwe igaragara abagenerwabikorwa bayo

Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →
-->