Umurenge wa Kabaya: Imbwirwaruhame ya Leon Mugesera yatumye Abatutsi urwagashinyaguro
Uyu munsi mu Karere ka Ngororero gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 mu Rwanda yatangiriye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabaya ruherereye mu murenge wa Kabaya.
Yatangijwe no kunamira inzirakarengane 205 ziharuhukiye hashyirwa indabyo kuri uru rwibutso.





Mu gutanga ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 Bwana Michel yagarutse ku ijambo rutwitsi Leon Mugesera yavugiye mu ruhame ku Kabaya ubwo yavugaga ko abatutsi bagomba kwicwa bakarohwa muri Nyabarongo ngo bagasubira iwabo muri Etiyopiya. Iri jambo ryakongeje ubwicanyi bukwira hose mu murenge wa Kabaya no hanze yawo, abatutsi bicwa urwagashinyaguro.


Umutangabuhamya Mukungu Alivera yavuze ku nzira y'umusaraba yanyuze we na bagenzi be ubwo bahigwaga n'abicanyi ashimira ingabo zarokoye imbaga y'abatutsi bari bugarijwe n'inkoramaraso kandi zikanahagarika Jenoside.
Yashimiye ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME bwita ku barokotse bubashakira imibereho myiza ubu bakaba bariyubatse bubaka n'Urwababyaye.
Perezida wa IBUKA Bwana Ntagisanimana Jean Claude nawe yashimiye ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu budahwema kuzirikana abarokotse Jenoside, anabashimira ko banze guheranwa n'agahinda bakaba bageze kure biyubaka. Yashimiye ubuyobozi bw'Akarere uburyo bukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abacitse ku icumu rya Jenoside. Yagaragaje ibibazo bitarabonerwa ibisubizo nk'imanza z'inkiko gacaca zitararangizwa kimwe n'imitungo itarishyurwa abayisahuwe. Yasabye ko "kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka Karere byakwihutishwa."
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yavuze ko ibibazo ubuyobozi bw'Akarere bubizi kandi ko biri mu nshingano zabwo kubibonera umuti. Yijeje ko n'ibitarakemuka biri mu nzira zo kurangira.


Hon. Depite Nyabyenda Damien yagarutse ku bibazo abarokotse Jenoside bagihura nabyo nko kuba hari abatazi aho ababo bishwe bahereye. Yongeye kwibutsa ko uwaba uzi aho izo nzirakarengane ziherereye yaherekana bityo bene bo bakaruhuka intimba ibahora ku mutima. Hon. Nyabyenda ashoje ijambo rye yibutsa abaturage kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside no kwamaganira kure abayihembera n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 mu Rwanda.
Gahunda y'uyu munsi yashojwe no gukurikira kuri Radio Rwanda ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda yageneye abanyarwanda kuri uyu munsi wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu w'1994.
Iyi gahunda yitabiriwe na Hon. Depite Nyabyenda Damien, Komite Nyobozi y'Akarere ka Ngororero, vice president w'Inama Njyanama y'Akarere na bamwe mu bajyanama, uhagarariye AVEGA, Perezida wa IBUKA, Perezida wa JADF abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere, imiryango y'ababuze ababo baruhukiye ku rwibutso rwa Kabaya n'abaturage b'umurenge wa Kabaya
Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…