Umurenge wa Hindiro: "Wiyumva ute" iyo.......?

“Wiyumva ute” iyo utagira ubwiherero, iyo utagira isuku aho uba no ku mubiri, iyo udafite umurima w'igikoni, iyo umwana wawe afite ubugwingire, iyo….?

Mu gusubiza ibi bibazo mu midugudu yose 31 igize umurenge Hindiro hakozwe ibikorwa by'ubukangurambaga muri gahunda y'umurenge yiswe "Wiyumva Ute?". Ibikorwa byakorewe mu Masibo  242 agize umurenge.

Ni ubukangurambaga bugamije gushishikariza Abaturage bose kugira isuku no kurwanya imirire mibi n'igwingira. 

Ibikorwa byibanda ku:
-Isuku ku umubiri
-Isuku mu ngo
-Isuku ahahurira abantu benshi
-Kubaka imirima y'igikoni
-kwigisha gutegura indyo yuzuye.

Ibikorwa byibanze ku:

1.Kubaka no gusana Ubwiherero.
2.Kubumba amatafari yo kubakira ibikoni abatabigiraga.
3.Guharura no gutera indabyo ku mihanda y'imigenderano ihuza amasibo.
4.Gutinda Ibiraro/Amateme
5.Gukurungira amazu.
6.Kwiyubakira irerero ry'inshuke mu mudugudu wa Rugari, Akagari ka Kajinge.

Nyuma y'ibikorwa Abayobozi bitabiriye ibikorwa by'Amasibo baganirije abaturage kuri gahunda za Leta nko:
1.Gukomeza kwibungabungira Umutekano hakazwa amarondo no kumenya abinjira n'baasohoka mu Masibo yabo.
2.Gukomeza ibikorwa byo  kwibuka ku nshuro 31 Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994
3.Gutanga CBHI/2025/2026.
4.Gushishikarizwa kurushaho kwitabira ibikorwa by'amasibo.

Ibi bikorwa birakomeje.

Iyi gahunda ya “Wiyumva ute” ni kamwe mu dushya twafashije abaturage b'umurenge wa Hindiro kwikubita agashyi babonera ibisubizo ibibazo byabo birimo isuku idahagije, imirire mibi n'igwingira, … Hari akandi gashya kiswe “Kubera iki kandi mpari”. Ni gahunda yatumye abaturage bafite amikoro ahagije baremera bagenzi babo batishoboye bityo bakabafasha gutera intambwe ibavana mu bukene.

Utu dushya n'izindi initiatives z'umurenge wa Hindiro nko kubakira Abajyanama b'Ubuzima ibyumba byo gutangiramo serivisi byatumye intumwa za Minaloc zigenera ibikombe ubuyobozi bw'Umurenge wa Hindiro.
 


Ngororero: Ubushakashatsi bwa RGB ku Ikarita y’Isuzuma ry’Imitangire ya Serivisi ku Baturage (CRC) buri gukorerwa mu mirenge.


Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: RCCDN yateje intambwe igaragara abagenerwabikorwa bayo

Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →
-->