Umurenge wa Bwira: hasuzumwe imihigo ya Mutima w'urugo n'umudugudu ntangarugero
Uyu munsi intumwa z'Akarere ka Ngororero zari ziyobowe na Bwana NAYIGIZIKI Eulade, umukozi ushinzwe ibarurishamibare mu karere ari kumwe na DAO AYINKAMIYE Francoise basuye umurenge wa Bwira mu gikorwa cyo gusuzuma uko imihigo ya MUTIMA W'URUGO n'iy'UMUDUGUDU NTANGARUGERO MU NZEGO Z'IMITEGEKERE Y'IGIHUGU ZEGEREJWE ABATURAGE/2022-2023 yeshejwe. Bakiriwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge Bwana MUSABYIMANA Japhet arikumwe na DO NTEZIYAREMYE Callixte.


Barebye ibikorwa bitandukanye bikurikira:
1. imitangirwe ya raporo
Harebwaga uko umuhigo weshejwe bigaragazwa na raporo zatanzwe ku Karere ndetse na gihamya (supporting documents) zazo n'uburyo inyandiko zishyinguye (filing).
2.Gusura ibikorwa aho biherereye mu mudugudu ntangarugero wa Kurushishi n'imihigo ya mutima w'urugo. Basuye ahesherejwe umuhigo wa mutima w'urugo bareba uko abaturage babayeho n'ibikorwa bihakorerwa aho ba mutima w'urugo bishyize hamwe bakajya baboha uduseke, imisambi ndetse n'ibirago mu rwego rwo kwiteza imbere no guhugurana ku bikwiye kuranga mutima w'urugo ukwiye kandi ubereye u Rwanda, Ni muri gahunda bise Urubohero.
3.Gusura ahari kubakwa ibiro by'umudugudu ntangarugero wa Kurushishi.
4.Gusura urugo mbonezamikurire y'abana bari munsi y'imyaka 5 harebwa uko abana bitabwaho ndetse n'imyigire yabo.
5.Kureba isuku muri rusange:
-ubwiherero
-udutanda tw'amasahane
-Isuku mu buriri
-isuku ku mubiri
-ibimoteri.
-Kandagira ukarabe
-Ubusitani n'ibindi
6.Kurwanya imirire mibi
Hasuzumwe:
-Imikorere y'urugo mboneza mikurire(ECDs)
-Uturima tw'igikoni
-ibiti by'imbuto ziribwa
-Imikorere y'igikoni cy'umudugudu.
7.Umutekano
Hasuzumwe uko ibitabo by'Abinjira n'Abasohoka byuzuzwa muri uwo mudugudu ndetse n'imikorere y'irondo.


Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…