Umurege wa Nyange: Guverineri Dushimimana yibukije abatekinisiye b'ubuhinzi guhora hafi y'abahinzi

Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba Dr Dushimimana Lambert yatangije igihembwe cy'ihinga 2024A. Ku rwego rw'Intara y'Uburengerazuba igikorwa cyabereye mu Karere ka NGORORERO mu murenge wa Nyange ku butaka buhuje ku buso bungana na hegitari 30 mu gishanga cya Songa ahagiye  guhingwa ibigori.

Nyuma yo gutera imbuto y'ibigori hakurikiyeho inteko y'abaturage: bakanguriwe gufata ubutaka neza, gukurikirana imyaka mu mirima bayirinda ibyonnyi, gufata neza amatungo magufi n'amanini.
Bibukijwe ko umutekano ariwo musingi w'ibikorwa byose basabwa kwirinda icyawuhungabanya icyo ari cyo cyose.
Mayor Nkusi: "tubashimira uburyo musigasira umutekano mwitabira umurimo; bitanga icyizere ko mwumvise gahunda yo kwigira ari nako murandura imirire mibi n'igwingira." Yashimiye Guverineri waje kwifatanya n'abaturage b'umurenge wa Nyange mu guharanira ko Akarere kose kagira ibiryo.


Guverineri Dushimimana yasabye: abatekinisiye b'ubuhinzi  guhora hafi y'abaturage bakirinda kuba mu biro. Abahinzi yabasabye gushyira imbaraga mu gufata ubutaka neza no gukurikirana ibihingwa kugirango bitange umusaruro mwiza. Yanabakanguriye kugira ubwishingizi bw'ibihingwa ndetse n'amatungo kugirango biteganyirize igihe batungurwa n'ibihe bibi. Yabasabye gukomeza kwihaza mu biribwa bityo bagasezerera imirire mibi n'igwingira.
Nyuma y'Inama hari abaturage basenyewe n'ibiza n'abatishoboye bahawe amabati.
Igikorwa cyitabiriwe na Komite Nyobozi y'Akarere, abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere, abakozi ba RAB, abo mu ishami ry'ubuhinzi n'ubworozi, ab'umurenge wa  Nyange n'abahinzi benshi bavuga ko biteze umusaruro mwiza kubera ko bahingiye ku gihe.


Ngororero: Ubushakashatsi bwa RGB ku Ikarita y’Isuzuma ry’Imitangire ya Serivisi ku Baturage (CRC) buri gukorerwa mu mirenge.


Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: RCCDN yateje intambwe igaragara abagenerwabikorwa bayo

Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →
-->