Ngororero:Inama Njyanama y'Akarere yemeje ingengo y'imali ya 2023/2024
Ku wa 29/06/2023 Inama isanzwe y'Inama Njyanama y’Akarere ka Ngororero yateranye iyobowe n’Umuyobozi wayo Madamu NYIRAMASENGESHO Jeannete yemeje Ingengo y’Imari y’Akarere izakoreshwa mu mwaka w’Ingengo y’imari 2023/2024 ingana na 33,819,392,408 FRW. Ni ingengo y’imari yiyongeyeho 8,8% ugereranyije n’iyakoreshejwe mu mwaka 2022/2023 ingana na 31,079,173,143 Frw iyi ikaba yarakoreshejwe ku gero cya 96%.


Ibikorwa bizakorwa muri iyi ngengo y’Imari yatowe bizibanda kukuzamura imibereho myiza y’abaturage aho byihariye 71%, ibikorwa byo mu nkingi y’ubukungu bikaba bifite 16% naho imiyoborere myiza bikaba 13%. Ibikorwa byo guteza imbere uburezi bizatwara 16,336,316,377Frw, hakubiyemo imishahara y’abarimu, kunganira ababyeyi kugaburira abana ku mashuri ndetse no kongera ibyumba by’amashuri cyane cyane ay’imyuga. Mu buhinzi n’ubworozi hazibandwa mu kunganira abahinzi kubona ifumbire n’imbuto y’indobanure no gukoresha ishwagara. Hazakorwa kandi amaterasi ndinganire mu mirenge yose igize Akarere ka Ngororero ibikorwa by’ubuhinzi bikazatwara angana na 2,100,410,133 Frw. Mu bikorwa remezo hazakorwa igice cya mbere cy’Umuhanda Gatumbga-Gashubi Ndaro ureshaya na 45.6 Km, hazasanwa igice cya mbere cy’umuhanda Muramba-Gitega-Rubagaba-Gashonyi-Munini.
Mu buzima hazubakwa igice cya mbere cy’Ikigonderabuzima cya Ntobwe mu murenge wa Ndaro kizatwara miliyoni magana atanu.
Ku bijyanye no kugeza amazi meza ku batuye Ngororero mu Ngengo y’Imari yatowe harimo amafaranga yo gukora imiyoboro y’amazi ya Mukingi- Kayebe -Kabyiniro mu mirenge ya Bwira na Muhororo ureshya na 26.8Km , Kinyamasuka-Nganzo mu murenge wa Muhanda (20.8 Km) n’umuyoboro wa Kazibaziba muri Kageyo ungana na (1.8 Km).


Inama Njyanama yitabiriwe kandi n’intumwa ya Minisiteri y’imari n’Igenamigambi Bwana MUREKUMBANZE Jean Damascene ushinzwe Politiki yo kwegereza abaturagare ubuyoshobozi wasobanuye ko ingengo y’Imari yateguwe ku bufatanye bw’Akarere na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi hibandwa ku bitekerezo byatanzwe n’abaturage. Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere yasabye ubuyobozi bw’Akarere gukoresha ingengo y’Imari neza.
Indi myanzuro yafatiwe muri iyi nama:
-Hemejwe indishyi ikwiye ku mitungo y’abaturage bimuwe ahantu hatandukanye ku mpamvu z’inyungu rusange
-Hemejwe ahantu hatandukanye hazatuzwa imiryango yahuye n’ibiza mu karere ka Ngororero
-Hashizweho amabwiriza agamije muri rusange kunoza umwuga w’abatwara abagenzi n’imizigo ku magare no gukumira impanuka ziterwa n’ayo magare
-Hafashwe umwanzuro ko Akarere kazashyiraho amabwiriza yihariye ajyanye n’isuku n’isukura mu karere ka Ngororero
-Inama Njyanama kandi yagejejweho raporo y’Igihembwe ya Komite Ngenzuzi
Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…