Ngororero: Urwego rw'ubugenzacyaha RIB rwatangije ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha

Uyu munsi mu Karere ka Ngororero mu murenge wa Muhanda mu kagali ka Rutagara hatangirijwe ubukangurambaga bwateguwe na RIB muri gahunda yo kurwanya no gukumira ibyaha bufite insanganyamatsiko igira iti: "Uruhare rwa buri wese mu gukumira ibyaha bihungabanya ibidukikije n'ibindi byaha by'inzaduka".

Ubu bukangurambaga bwakozwe n'itsinda ryaturutse muri RIB ku rwego rw'Intara y'Uburengerazuba riyobowe na PCIO Bwana RWAGIHUTA Egide.

Bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Imibereho Myiza y'Abaturage Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine ari kumwe n'Umuyobozi wa RIB mu Karere Madamu UWAMAHORO Joselyne n'abandi bayobozi b'inzego z'umutekano.

Abaturage baganirijwe ku ngingo zikurikira:

- Ibidukikije n'amategeko ahana uwabyangije

-Ihohorerwa rishingiye ku gitsina

- Ihohoterwa rishingiye ku mutungo.

Abaturage bakanguriwe kwirinda ibyaha no kubikumira bitaraba, kubaka umuryango utekanye uzira amakimbirane n'ihohoterwa iryo ari ryo ryose no kubahiriza izindi gahunda za Leta.

Mu karere ka Ngororero hagaragara ibyaha bijyanye no kwangiza ibidukikije igihe hari abishora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro butubahirije amategeko bakangiza imigezi n'ibimera (imigano,...) biri ku nkengero zayo.


Ngororero: Ubushakashatsi bwa RGB ku Ikarita y’Isuzuma ry’Imitangire ya Serivisi ku Baturage (CRC) buri gukorerwa mu mirenge.


Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: RCCDN yateje intambwe igaragara abagenerwabikorwa bayo

Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →
-->