Ngororero: Urubyiruko mu mashuli rwibukijwe kugendera kure ibyangiza roho n'umubiri
Mu bigo by'Amashuri 20 byo mu Mirenge igize Akarere ka Ngororero hakorewe ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti: " Ubuzima bwanjye, Zahabu yanjye(My Life, My Gold)".
Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira urubyiruko kurinda umubiri wabo kuko aribwo bukungu bw'ahazaza.
Muri ubu bukangurambaga hatanzwe Ibiganiro bikurikira:
- Ikiganiro ku kwirinda inda ziterwa abangavu n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina;
- Ikiganiro ku gukumira no kurwanya ikoreshwa, ikwirakwizwa n'icuruzwa ry'ibiyobyabwenge mu Rwanda.
Ubu bukangurambaga byateguwe ku bufatanye bw'Ubuyobozi bw'Akarere, Ibitaro by'Akarere, Ibigo Nderabuzima, Inzego z'Umutekano, ubuyobozi bw'ibigo by'amashuli, NYC na RYVCP.
Abanyeshuri bibumbiye muri Clubs zo kurwanya ibyaha bakiniye bagenzi babo ikinamico zishishikariza urubyiruko kwirinda ibyaha.
Ubukangurambaga buzakomereza mu bindi bigo by'amashuri.



Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje ubushakashatsi burimo gukorwa mu karere ka Ngororero, aho…
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…