Ngororero: Umushinga MuLaKiLa uzatera ibiti miliyoni 6 (6,000,000) bifata carbone (carbon trees)
Umunyamabanga y'Inama Njyanama y'Akarere Madamu AYINKAMIYE Marie Louise ari kumwe n'Umuyobozi mukuru akaba n'uwashinze umuryango ARCOS Dr Sam Kanyamibwa yayoboye inama ya Komite Ngishwanama y'umushinga wa Mukura Lake Kivu Landscape (MuLaKiLa).
Mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere (dioxide de carbone, methane,...) binyuze muri uyu mushinga hazaterwa ibiti 6,000,000 mu gihe cy'imyaka 5 birimo 50% by'ibiti bya gakondo, 30% by'ibiti by'imbuto ziribwa na 20% bikura vuba umuhinzi ashobora kwifashisha. Hari ubuhumbikiro 109 harimo 71 bucungwa n'abahinzi.
Hakozwe hegitari 22,000 z'amaterasi ziherekejwe n'ifumbire y'imborera, ishwagara n'imbuto y'ubwatsi bw'amatungo.
Umushinga MuLaKiLa ugira uruhare rugaragara mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage ukorana nabo: Kuba Akarere ka Ngororero karaje ku mwanya wa 2 muri gahunda yo gufasha abaturage kwivana mu bukene (Graduation) umuryango ARCOS mu mushinga wayo MuLaKiLa yabigizemo uruhare rukomeye kuko yahaye abaturage benshi akazi.
Avuga ku kamaro ka ARCOS/MuLaKiLa project CEO Dr Sam Kanyamibwa yagize ati: "uyu mushinga ufitiye akamaro u Rwanda, Africa n'isi yose kuko ugira uruhare mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere."
Umushinga MuLaKiLa umaze imyaka 3, watangiye muri 2023 ukazarangira muri 2054 uzamara imyaka 32. Ukorera mu Turere twa Ngororero na Rutsiro mu mirenge 14 harimo 6 yo muri Ngororero.
Uzatera ibiti mu muhora (Corridor) uzahuza pariki ya Mukura n'iya Gishwati kugirango habeho kwinyagambura ku nyamaswa ziva muri pariki imwe zijya mu yindi.
Abahinzi 160,000 bakorana n'uyu mushinga
Bimwe mu byagezweho: hatewe ibiti birenga 2,859,000
Amateresi y'indinganire yakozwe ku kugero cya 69%
Amaterasi yikora yakozwe ku kigero cya 67%
Imbogamizi:
- Aho gutera udushyamba ni hato kuko ubutaka bwinshi buhinzweho imyaka
- Amaterasi azakomeza kubungwabungwa gute?
- UMUSAVE wakorana n'izindi microfinances gute?
-Hatewe imibyare y'insina za kijyambere
- Ibishyimbo bitanga umusaruro byishimiwe n'abahinzi.
Muri iyi nama hari intumwa z'abafatanyabikorwa nka Reforest Action, AsatraZeneka, abayobozi b'Inzego z'Umutekano zikorera mu Karere, abayobozi b'amashami, abakozi b'umushinga MuLaKiLa barangajwe imbere n'umuyobozi wayo (Project Manager), Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge umushinga ukoreramo na bamwe mu bahinzi.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…